Mu gihe amakuru akomeje guhwihwiswa ya ruswa y’igitsina ikomeje guteza ibibazo mu irishanwa rya Miss Rwanda, Miss Rwanda 2016 Mutesi Jolly  yahishuye niba nawe yaba yarigeze ayakwa igihe yari ari mu marushwana.

Miss Mutesi Jolly yavuze kuri ruswa y’igitsina ivugwa mu irushanwa rya Miss Rwanda

Mu kiganiro yagiranye na igihe ikinyamakuru UMURYANGO dukesha iyi nkuru, Mutesi Jolly akaba yabajijwe icyo yavuga kuri ruswa y’igitsina ikomeje kugenda ivugwa mu marushanwa y’ubwiza ndetse niba nawe barayimwatse kugirango abe Miss Rwanda.


Nubwo atahakanye cyangwa ngo yemeze niba yarayatswe Jolly akaba yasubije igisubizo cyumvikanisha ko umukobwa aramutse atabashije kwihagararaho yayakwa ntakabuza kandi akayitanga.

Yagize ati: “Abantu babyakira mu buryo butandukanye…hari ushobora kuvuga ngo ngize nayo mahirwe..kuko abakobwa benshi bagira imico itandukanye no kwihagararaho bitandukanye..bityo ugasanga hari ushobora kuvuga ati mbonye n’Imana …mbonye n’unjyana …”

Aha akaba yahise atanga urugero kuri Nyampinga wa Ghana uburyo yemeye agatanga ikamba kubera kwanga ruswa y’igitsina yagendaga ahura nayo ndetse Mutesi yahamije ko bishoboka gusa nanone bigaterwa n’uko wakuze ndetse n’uburyo warezwemo.

Mu Gukomeza abajijwe niba we yaba yarigeze yakwa ruswa y’igitsina,yasubije agira ati: “Si numva ko kuba uteretwa ari uko uba uri umukobwa mwiza cyane…igishoboka ni uko uri mwiza cyangwa se unoroshye gufatishwa cyangwa se guteretwa….gusa kuri njyewe icyo kibazo sindahura nacyo pe..kuko ndi umuntu usabana n’abantu tur inshuti ariko uba ugomba no guha abantu igarukiro…ntabwo bivuze ngo ube igiti umuntu wese yurira…”

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU