Miss Mutoni Balbine yateye imitoma ashimira umusore bamaze igihe mu buryohe bw’urukundo aho baba mu Butaliyani yemeza ko yamuhaye ibyishimo ntagereranywa mu gihe bamaranye.

Miss Mutoni Balbine yateye imitoma ashimira umusore bakundana

Miss Mutoni Balbine yabaye Nyampinga w’amashuri yisumbuye mu 2014 ndetse anaba igisonga cya kane cya Miss Rwanda mu mwaka wakurikiyeho wa 2015. Ni umwe mu bakobwa bitabiriye iryo rushanwa wavuzwe cyane kubera kurigarukamo mu 2016 akabura ikamba.


Kuri ubu Miss Mutoni Balbine ari mu rukundo rukomeye n’umusore witwa Kwitonda Arsene, bombi baba mu Butaliyani, mu minsi ishize bakaba baramaze igihe mu buryohe batemberana mu mijyi ibitse amateka akomeye y’iki gihugu.

Uyu mukobwa yanditse kuri Instagram ye ashimira umukunzi we, bombi bemeza ko bari kumwe kugeza ku mpera z’ibihe, bazatandukanywa n’urupfu.

Miss Mutoni Balbine yagize ati: “Ibyumweru bitatu bishize byari nk’inzozi kuri njye. Biratangaje kubona nabasha kumara amezi ntari iruhande rwawe. Warankunze utuma nakura ndi umuntu ukomeye kandi mwiza kubera urukundo wanyeretse, ndagushimira cyane. Ndiyumva nk’umunyamahirwe wa mbere ndetse n’umugore wishimye mu maboko yawe, nta wundi mwanya najyamo ngusize. Ndagukunda mukundwa Arsene kandi nzongera kukubona vuba.”

Miss Mutoni Balbine yateye imitoma ashimira umusore bakundana

Yavuze ko ibiruhuko birangiye asubiye ku kazi nubwo atahise atangaza ako ari ko asigaye akora magingo aya.

Kwitonda Arsene bakundana na we yari amaze iminsi ashyize ifoto yabo bombi kuri urwo rubuga ashimangira ko afitiye uyu mukobwa urukundo rushinze imizi, undi aramushimira.

Aba bombi bari bamaze iminsi basangiza ababakurikira amafoto y’ibihe byiza bagize bari kumwe n’inshuti zabo zitandukanye mu mijyi irimo Turin babamo, Venice n’i Roma.

Miss Mutoni Balbine yateye imitoma ashimira umusore bakundana
Balbine na Arsene bamaze imyaka itatu bakundana byeruye

Miss Mutoni Balbine yeruye ko ari mu rukundo rukomeye na Kwitonda Arsene mu Ugushyingo 2015. Icyo gihe hari hashize iminsi hacicikana inkuru zavugaga ko uyu mukobwa yarushinze mu ibanga na Uncle Austin hashingiwe ku mafoto y’uyu mukobwa yambaye nk’umugeni yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga.

Mu 2017 nibwo byatangiye kuvugwa cyane ko Miss Mutoni Balbine yagiye kuba mu Mujyi wa Turin wo mu Butaliyani aho uyu musore asanzwe yiga muri Kaminuza yitwa Politecnico di Torino ndetse icyo gihe benshi batangira kuvuga ko babana mu nzu imwe hashingiwe ku mashusho basohoraga.

Miss Balbine Mutoni yateye imitoma uyu musore wamuhaye ibyishimo
Miss Balbine Mutoni yateye imitoma uyu musore wamuhaye ibyishimo
Bamaze iminsi bari mu buryohe mu mijyi itandukanye, aha ni i Venice
Balbine na Arsene bamaze iminsi bari mu buryohe mu mijyi itandukanye, aha ni i Venice
Basoje umwaka bari kumwe i Roma mu Butaliyani
Mutoni Balbine na Kwitonda Arsene Basoje umwaka bari kumwe i Roma mu Butaliyani

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU