Miss Rwanda 2019 ni irushanwa rimaze iminsi ritangiye hano mu Rwanda, aha abakobwa bazahagararira intara zose bamaze kugaragara. Intara zose zihagarariwe n’abakobwa 37, hakaba hakenewemo 20 gusa bazakomeza mu mwiherero uzavamo uwambikwa ikamba ndetse n’ibisonga bye.

Miss Rwanda 2019: Rwanda Inspiration back Up yatangaje amatariki amajonjora y’abakobwa 20 azabera

Ibirori bizajonjorerwamo abakobwa 20 bazitabira umwiherero byitezwe ko bizaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Mutarama 2019 bikabera i Gikondo mu ihema ry’ahasanzwe habera Expo.


Kwinjira bizaba ari amafaranga ibihumbi bitanu mu myanya y’icyubahiro mu gihe ahasanzwe hose bizaba ari amafaranga ibihumbi bibiri by’amafaranga y’u Rwanda (2000frw). Abakobwa bazatsinda bazahita batangira umwiherero uzabera muri Golden Turip i Nyamata.

Miss Rwanda 2019: Rwanda Inspiration back Up yatangaje amatariki amajonjora y’abakobwa 20 azabera

Umukobwa uzegukana ikamba rya Miss Rwanda 2019 azahembwa 800,000Frw buri kwezi, imodoka nshya ndetse agirwe na Brand Ambassador wa Cogebank. Umukobwa uzaba igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2019 azahabwa miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda (1,000,000 Frw), mu gihe igisonga cya kabiri we azagenerwa amafaranga ibihumbi magana atanu (500,000Frw).

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU