Iyi siporo rusange “Car Free Day” ni umunsi washyizweho n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, kugira ngo ufashe abatajya babona umwanya wo gukora siporo ndetse n’abakunzi bayo muri rusange kwidagadura. Uyu munsi ba Nyampinga bayikoranye n’abatuye mu Karere ka Bugesera.

<Miss Rwanda 2019 : Uko ari 20 bakoranye Siporo rusange Car Free Day n’abatuye mu Bugesera

Mu nzira berekeza ahajyaga kubera siporo rusange abakobwa bari mu mwiherero barangajwe imbere n’abashinzwe umutekano wo mu muhanda

Ni igikorwa kitabiriwe n’abaturage bo muri ako Karereku bwinshi. Bamwe bakaba banaje bazi amazina y’abakobwa barimo guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2019.

Siporo yatangiye saa kumi n’ebyiri za mu gitondo. Yakozwe amasaha abiri ariko ubona abantu bagishaka gukomeza kuyikora.

Mu bitabiriye iyi siporo rusange harimo umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Umuyobizi w’ingabo mu Karere, umuyobozi wa Polisi mu Karere ndetse n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye.

Mu ijambo umuyobozi w’Akarere yagejeje ku baje muri iyo siporo barimo ba Nyampinga bose uko ari 20 bari muri boot camp, yavuze ko ashimishwa nuko Nyampinga wese ujyaho aba yarabaye mu Karere ke.

Aha akaba yashakaga kuvuga ko buri Nyampinga ujya kujyaho abanza kumara ibyumweru bibiri muri La Palisse Nyamata muri Boot Camp.

Ikindi yavuze, yasabye urubyiruko gukomeza kurwanya ibiyobyabwenge byinjizwa muri ako Karere. Ndetse avuga ko ku bufatanye n’abashinzwe umutekano w’abaturage bakomeza kugenda babihashya ari nako bigisha abaturage kubireka.

Yasoje ijambo rye asaba ba Nyampinga bose ko uretse ikamba ryegukanwa n’umukobwa umwe, abandi bose ufite umushinga yumva ufite icyo wafasha abaturage yazabagana bakawuganiraho.

Bityo akaba yawushyira mu bikorwa ku bufatanye n’Akarere abereye umuyobozi mukuru.

Bari barangajwe imbere n’Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard
Bari barangajwe imbere n’Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard
Abaturage bitabiriye siporo ku bwinshi
Abaturage bitabiriye siporo ku bwinshi
Mayor wa Bugesera Mutabazi Richard atanga ubutumwa ku bari bitabiriye siporo rusange
Mayor wa Bugesera Mutabazi Richard atanga ubutumwa ku bari bitabiriye siporo rusange
Gael usanzwe atoza ba Nyampinga muri Boot Camp yakomeje kubayobora muri siporo rusange
Gael usanzwe atoza ba Nyampinga muri Boot Camp yakomeje kubayobora muri siporo rusange
Umuyobozi mukuru wa Polisi mu Karere ka Bugesera yanaboneyeho gutangaza ko urubyiruko rwo muri ako karere rwifuza kujya muri Polisi kwiyandikisha byatangiye
Umuyobozi mukuru wa Polisi mu Karere ka Bugesera yanaboneyeho gutangaza ko urubyiruko rwo muri ako karere rwifuza kujya muri Polisi kwiyandikisha byatangiye
Umuyobozi mukuru w’igisirikare mu Karere ka Bugesera ageza ijambo ku bari bitabiriye iyo siporo
Umuyobozi mukuru w’igisirikare mu Karere ka Bugesera ageza ijambo ku bari bitabiriye iyo siporo
Siporo isojwe, ba Nyampinga bazengurutse basuhuza abari baje kwifatanya nabo muri siporo
Siporo rusange isojwe, ba Nyampinga bazengurutse basuhuza abari baje kwifatanya nabo muri siporo
Uyu mwambaro wa VISIT RWANDA ba Nyampinga bakoranye siporo, wazanywe na Magasin Sport Class iduka ricuruza imyenda ya Siporo
Uyu mwambaro wa VISIT RWANDA ba Nyampinga bakoranye siporo, wazanywe na Magasin Sport Class iduka ricuruza imyenda ya Siporo

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU