Igikorwa cya mbere cyo kwambika amakamba muri Miss Rwanda 2019 cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane 24 Mutarama 2019, aho abakobwa batatu babashije kuyegukana.

Miss Rwanda 2019 yambitse amakamba ya mbere abakobwa batatu

Tuyishimire Cyiza Vanessa (No. 6), Ricca Michaella Kabahenda (No.9) na Muyango Claudine (No.1) nibo begukanye amakamba atatu ya mbere yajyaga atangwa ku munsi wa nyuma umenyekaniraho Miss Rwanda mu gikorwa cyabereye mu musangiro wa ba nyampinga wabereye i Nyamata, aho banasinye imihigo bazagenderaho.


Tuyishimire Cyiza Vanessa yambitswe ikamba rya Miss Congeniality (uwabaniye abandi neza kurusha abandi) mu gihe Ricca Michaella Kabahenda (No.9) yabaye Miss Heritage (Nyampinga w’Umuco n’Umurage) naho Muyango Claudine yabaye Miss Photogenic (Nyampinga uberwa n’amafoto).

Miss Rwanda 2019 yambitse amakamba ya mbere abakobwa batatu

Muri uyu muhango abakobwa bose baje bambaye imyambaro ya Made In Rwanda nk’umwihariko bahisemo ko uzaranga iki gikorwa.

Abambitswe amakamba muri iri joro ntibikuraho ko bashobora kuzambikwa andi ateganyijwe gutangwa ku munsi wa nyuma arimo irya Miss Popularity na Miss Rwanda 2019 nyirizina.

Iki gikorwa cyahuje abakobwa bose bagiye mu mwiherero barimo n’abasezerewe, ndetse habonetsemo babiri babashije kwegukana amakamba muri atatu yatanzwe.

Abakobwa 15 basigaye mu irushanwa ni bo bazahurira mu birori bikomeye byo gutora Nyampinga w’u Rwanda bizaba ku wa 26 Mutarama 2019 habe Grand Finale muri Intare Conference Arena i Rusororo.

Umukobwa uzatorerwa kuba Miss Rwanda 2019 azahabwa amasezerano yo kuba Brand Ambassador wa Cogebanque itera inkunga iri rushanwa ndetse ajye ahembwa umushahara wa 800,000 Frw n’imodoka nshyashya.

Umukobwa uzatorerwa kuba igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2019 azagenerwa igihembo cya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1,000,000 Frw) naho igisonga uzaba igisonga cya kabiri ahembwe ibihumbi magana atanu by’amafaranga y’u Rwanda (500,000 Frw).

Tuyishime Cyiza Vanessa yegukanye ikamba rya Miss Congeniality
Tuyishime Cyiza Vanessa yegukanye ikamba rya Miss Congeniality

Muyango Claudine ni we watwaye ikamba rya Miss Photogenic
Muyango Claudine ni we watwaye ikamba rya Miss Photogenic

Kabahenda Ricca Michaella yabaye Miss Heritage
Kabahenda Ricca Michaella yabaye Miss Heritage

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU