Miss Tuyishimire Cyiza Vanessa wari wasezerewe kuwa gatatu yavuze ukuntu atumva uko yahawe ikamba ry’umukobwa wabanye neza na bagenzi be.

Miss Tuyishimire Cyiza Vanessa yavuze uko yahawe ikamba kandi yari yasezerewe

Iri kamba abakemurampaka barimuhaye nyuma yuko yari yirukanywe n’abandi bakobwa batoraga hagati ye na mugenzi we witwa Inyumba Charlotte, bavuga ko bidakwiye ko akomezanya urugendo nabo.


Mu kiganiro yagiranye na Radio na TV 10, Miss Tuyishimire Cyiza Vanessa yavuze ko na we ubwe atumva uburyo yahawe iri kamba nyamara bagenzi be ari bo bamusezereye nyuma bagahindukira bakamutora.

Ati: “Ibyo ntabwo ari gewe wakagombye kubisubiza ahubwo ni bo hagati yabo kuko gewe ntabwo nitoye ni bo bantoye. Nta n’uwo nigeze mbwira kugirango antore, rero ni bo wagakwiye kubibaza kuko nagiye kubona mbona barampamagaye.”

Ku kibazo cyo kuba yaratowe nk’uwabanye neza n’abandi nyamara ari bo bamwirukanye bamwima amajwi, Cyiza Vanessa avuga ko na we atabyumva.

Ati: “Uko mubyumva nange ni ko mbyumva. Ku giti cyange ntabwo mbisobanukiwe kuba umuntu yagukuramo ngo utahe uve muri competition hanyuma akagutora ngo ube Miss Congeniality. Ni ibintu bitumvikana nanjye ubwange ntabwo mbyumva ariko nyine byabaye ngombwa ko bigenda kuriya.”

 Cyiza Vanessa yambitswe ikamba nyuma yo gusezererwa muri Miss Rwanda 2019

Miss Tuyishimire Cyiza Vanessa yambitswe ikamba nyuma yo gusezererwa muri Miss Rwanda 2019

Umunyamakuru yamubajije kubo akeka bamuhaye iri kamba hagati ya bagenzi be n’akanama nkemurampaka, Cyiza asubiza ko ari bagenzi be, cyakora yemeza ko iyo umuntu agukuye mu irushanwa bivuze ko uba utaramubaniye neza.

Gusa avuga ko ari irushanwa ndetse aho umuntu abona wamurusha amanota agahitamo kukwigizayo.

Ati: Iyi ni competition kandi iyo ufatiranye umuntu muri weakness ye kandi byashobokaga ko akurusha amanota umwigiza hirya. Ibyo ntabwo mbizi ariko gewe ni ko mbitekereza.”

Tuyishimire Cyiza Vanessa abaye umukobwa wa kane usezerewe mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019
Tuyishimire Cyiza Vanessa yasezerewe kuwa Gatatu ari umukobwa wa 4 

Ibi uyu mukobwa abitangaje nyuma yuko hari abandi batandukanye bibajije icyo aba bakobwa cyangwa abategura irushanwa rya Miss Rwanda bagendeyeho bamuha iri kamba nyamara yari yasezerewe.

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU