Umunya Misiri Mohamed Salah yongeye kwerekana ubudahangarwa atorwa nk’umukinnyi w’umwaka wa 2018 muri Africa atsinze mugenzi we Sadio Mane bakinana muri Liverpool, na Pierre Emerick Aubameyang ukinira Arsenal.

Mohamed Salah yongeye kwerekana ubudahangarwa atorwa nk’umukinnyi mwiza w’umwaka muri Africa

Mohamed Salah wabashije gutsinda ibitego 44 mu ikipe ya Liverpool no mu Misiri ndetse agakora agahigo ko gutsinda ibitego 32 mu mwaka w’imikino umwe wa Premier league,yongeye kwisubiza iki gihembo dore ko mu mwaka wa 2017 nabwo yacyegukanye.

Nyuma yo gutorwa nk’umukinnyi mwiza wa Premier League 2017/2018 ndetse agatoranywa mu bakinnyi 3 bagomba gutoranywamo umwiza wa FIFA The best n’umwiza ku mugabane w’I Burayi, Mo Salah yegukanye igihembo cy’umukinnyi w’umwaka wa 2018 muri Africa.

Mohamed Salah ntiyatunguranye kuko abakunzi ba ruhago muri Africa bamuhaga amahirwe menshi ugereranyine na Sadio Mane na Pierre-Emerick Aubameyang bari bahanganye.

Umukinnyi w’umwaka mu bagore yabaye Chrestinah Thembi Kgatlana ukinira Africa y’Epfo,umutoza w’umwaka aba Herve Renard mu gihe umukinnyi muto utanga icyizere ari umunya Morocco Achraf Hakimi.

Umunyezamu: Dennis Onyango
Ba myugariro: Mehdi Benatia, Kalidou Koulibaly, Eric Bailly na Serge Aurier.
Abakina Hagati: Naby Keita, Thomas Partey na Riyad Mahrez.
Ba Rutahizamu: Sadio Mane, Pierre-Emerick Aubameyang na Mohamed Salah.

Mohamed Salah yongeye kwerekana ubudahangarwa atorwa nk’umukinnyi mwiza w’umwaka muri Africa
Mohamed Salah yongeye kwerekana ubudahangarwa atorwa nk’umukinnyi w’umwaka muri Africa

Mohamed Salah yongeye kwerekana ubudahangarwa atorwa nk’umukinnyi mwiza w’umwaka muri Africa

Mohamed Salah yongeye kwerekana ubudahangarwa atorwa nk’umukinnyi mwiza w’umwaka muri Africa

Mohamed Salah yongeye kwerekana ubudahangarwa atorwa nk’umukinnyi mwiza w’umwaka muri Africa

Mohamed Salah yongeye kwerekana ubudahangarwa atorwa nk’umukinnyi mwiza w’umwaka muri Africa

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU