Mu rukerera rwo kuri uyu wa kane taliki 10 Mutarama 2019 nibwo ikipe ya Mukura VS izahaguruka i Kigali yerekeje muri Sudani 

Mu rukerera rwo kuwa 4 Mukura VS urerekeza muri Sudan

Kuwa kane taliki 10 Mutarama 2019 mu rukerero nibwo ikipe ya Mukura VS izahaguruka i Kigali yerekeje muri Sudani, aho igiye  gukina imikino nyafurika ya CAF Confederation 2019.

Ikipe ya Mukura VS izakina n’ ikipe yo mu gihugu cya Sudan ya Al Hilal muri 1/16 cy’imikino ya Caf Confederation Cup ku cyumweru i Taliki 13 Mutarama 2019 saa moya (19h00′) z’umugoroba ku Isaha yi Kigali kuri El Hilal Stadium.

Biteganyijwe ko umukino wo kwishyura uzahita uba kuwa gatandatu taliki 19 Mutarama 2019 mu Karere ka Huye kuri Stade mpuzamahanga ya Huye. Uyu mukino uzayoborwa n’umusifuzi uzava muri Somalia, Hassan Mohammed uzaba uri hagati. Naho abandi  basifuzi bungirije Hamza Hagi Abdi na Abdi Suleiman bose bo hagati.

Tubibutse ko ikipe ya Mukura VS niramuka irenze iki cyiciro cya 1/16 izahita ijya mu matsinda ya CAF Confederation 2019.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU