Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere urwego rushinzwe amagereza muri Malawi rwohereje mu Rwanda Murekezi Vincent wari umaze iminsi aburanira muri icyo gihugu kutoherezwa mu Rwanda.

Murekezi Vincent wari ufungiye muri Malawi yagejejwe mu Rwanda

Murekezi Vincent ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, muri Gashyantare 2017 nibwo yahamijwe n’urukiko ibyaha bya ruswa, akatirwa igifungo cy’imyaka ine.


Yahamijwe ko yahaye umukozi ushizwe imisoro kuri gasutamo, ama – Kwacha miliyoni 300,000 kugira ngo sosiyete ye yinjize mu gihugu inzoga yatumije mu Buholandi zinyuze muri Mozambique, akanyereza amahoro miliyoni 2.2 z’ama -Kwacha.

Ni igihano yakatiwe hariho n’ubusabe bw’u Rwanda, rwasabye kenshi ko yoherezwa ngo anaburanishwe ku byaha bya Jenoside.

Urwego Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa mu Rwanda (RCS) rwatangaje ko yoherejwe mu Rwanda hagendewe ku masezerano y’ubufatanye hagati yarwo n’urwa Malawi, aheruka gushyirwaho umukono, aho agena uburyo bwo guhererekanya abagororwa. Azarangiriza mu Rwanda igifungo yari asigaje.

Umushinjacyaha Mukuru, Mutangana Jean Bosco, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko kuba bari baratangiye gusaba ko Murekezi Vincent yoherezwa mu Rwanda, bivuze ko azakurikiranwaho ibyaha bya Jenoside akekwaho ko yakoreye mu Ntara y’Amajyepfo. Muri Jenoside Murekezi Vincent yari afite imyaka 20.

Icyaha cya jenoside ntigisaza ku buryo igihe cyose ibimenyetso bigaragariye cyangwa igihe umuntu afatiwe, ahita akurikiranwa mu gihe cyose ukekwa atigeze aburana kuri icyo cyaha.

Ubushinjacyaha buvuga ko bwohereje muri Malawi impapuro zisaba ko Murekezi atabwa muri yombi mu 2009, no muri Zimbabwe mu 2011, mu gihe yatawe muri yombi kuwa tariki ya 8 Ukuboza 2016.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha Nkusi Faustin yigeze kubwira IGIHE ko ibirego bya Murekezi atari bishya kuko yari asanzwe afite idosiye mu Rwanda, ndetse inkiko Gacaca zamukatiye gufungwa burundu n’ubwo atari ahari.

Ati: “Tumukurikuranyeho ibyaha bya Jenoside, n’ibyaha byo kwica no kurimbura nk’ibyaha byibasiye inyokomuntu. Hari n’ubufatanyacyaha mu gukora jenoside no gucura umugambi wa jenoside. Ibyaha yabikoreye muri Butare-Ngoma, cyane muri segiteri ya Tumba.”

“Ari mu bayoboye ibitero, kugenzura za bariyeri, gukoresha inama n’ibindi bikorwa. Ikindi ni uko Gacaca yo mu Murenge wa Tumba yamukatiye adahari gufungwa Burundu.”

Murekezi Vincent wabaga muri Malawi guhera mu 2003, yabanje gusaba ibyangombwa byo gutura ndetse abihabwa na polisi y’icyo gihugu imaze kugaragaza ko nta cyasha afite, ahabwa ibyo byangombwa mu 2008 ndetse mu 2013 ahabwa ubwenegihugu nyuma yo kwishyura $5000, aho yayishyuye kuwa 9 Werurwe 2016 ndetse ahabwa pasiporo y’icyo gihugu.

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU