Kuvugwa cyane, kwamamara no kugira abafana benshi kwa Mwiseneza Josiane ni bimwe mu bigiye gutuma umunyamakuru, MC mu bitaramo akaba n’umu Dj ukomeye mu Rwanda Anita Pendo atwita umwana wa gatatu.

Mwiseneza Josiane agiye gutuma Anita Pendo atwita umwana wa gatatu

Anita Pendo abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram yahishuye ko agiye gutwita umwana wa gatatu kubera uburyo abona ahantu hose bari kuvuga Mwiseneza Josiane gusa.


Kuri uyu wa kane nibwo Anita Pendo yagaragaje uburyo akomeje gutungurwa nuko ahantu hose ubu inkuru ari Mwiseneza Josiane, ndetse avuga ko bigiye gutuma atwita umwana wa gatatu kugira ngo ibintu bihinduke hose.

Anita Pendo yagize ati: “Ariko ubu ntakintu wavuga utavuze Josiane koko,ubu se koko dukore iki…reka nze ntwite uwa gatatu ndebe ko gahunda zidahinduka.”

Aya magambo yatumye bamwe bamwibasira bavuga ko abonera Hit mu gutwita, abandi nabo bakomoza ku mpamvu yavuze aya magambo ari ukugira ngo nawe abone uko avugwa yitwaje izina Josiane bitewe nuko ubu umuntu wese ushaka ko bamuvuga mu bitangazamakuru bitandukanye no ku mbuga nkoranyambaga areba icyo yavuga kuri Mwiseneza Josiane, nubwo hari n’ababikora bikabakururira urwango bitewe nibyo aba yamuvuzeho bitakiriwe neza n’abakunzi ubu afite batagira ingano.

Ikindi abantu bakomojeho kuri Anita ngo kwaba ari ukugira ngo yongere abone abantu bamukurikira kuri Instagram, dore ko ubu afite konte nshya bitewe nuko iyo yari asanzwe akoresha yayibwe n’umuntu utarabasha kumenyekana.

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU