Mwiseneza Josiane akomeje kwanikira abakobwa bahanganye mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2019 mu matora yo kuri telefone ku munsi wa kabiri.

Mwiseneza Josiane akomeje kwanikira abakobwa bahanganye mu matora yo ku butumwa bugufi ku munsi wa 2

Kuva aya matora yafungurwa ku mugaragaro ku wa Gatandatu tariki 19 Mutarama 2019 saa mbili z’umugoroba, Mwiseneza yahise atangira kwanikira abandi ndetse nta na rimwe yigeze ava ku mwanya wa mbere.


Amatora y’umunsi wa mbere yafunzwe i saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ku Cyumweru. Icyo gihe uyu mukobwa uhagarariye Intara y’Uburengerazuba ari imbere n’amajwi 35 114, Bayera Nisha Keza amukurikira afite 14 527, Uwicyeza Pamella aba uwa gatatu afite 12 467, Gaju Anitha aba uwa kane afite 11 793 na Mutoni Olive wa gatanu wari ufite 9 587.

Ubu rutonde rw’agateganyo rw’umunsi wa kabiri Mwiseneza Josiane aracyayoboye aho afite amajwi 16 221, agakurikirwa na Uwicyeza Pamella ufite 8 003, Bayera Nisha Keza ari ku mwanya wa Gatatu n’amajwi 5 508, Gaju Anitha akagira 5 003 naho Niyonsaba Josiane akaza ku mwanya wa Gatanu n’amajwi 4 959.

Mwiseneza Josiane akomeje kwanikira abakobwa bahanganye mu matora yo ku butumwa bugufi ku munsi wa 2
Bigaragara ko Mwiseneza Josiane akomeje kwanikira abakobwa bahanganye mu matora yo ku butumwa bugufi ku munsi wa kabiri.

Nibikomeza gutya aba bakobwa uko ari batanu baraza guhita bakatisha itike yo kujya mu bagomba kuguma mu mwiherero.

Umukobwa ugomba gutaha araza kumenyekana ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere. Uwabimburiye abandi kuva mu mwiherero ni Higiro Joally wari uhagarariye Intara y’Uburasirazuba.

Aba bakobwa bamaze icyumweru n’umunsi umwe mu mwiherero kuri La Palisse Hotel i Nyamata mu Bugesera, aho bigishwa ibijyanye n’umuco nyarwanda nk’imbyino, intambuko ikwiye kubaranga n’ibindi.

Abakobwa 15 ni bo bazagera ku munsi wa nyuma w’irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2019. Uzegukana ikamba, azamenyekana mu ijoro ryo ku wa 26 Mutarama 2019 mu birori bizabera mu Intare Conference Arena i Rusororo.

Mwiseneza yakomeje kwanikira bagenzi be
Mwiseneza yakomeje kwanikira bagenzi be

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU