Mwiseneza Josiane ni umukobwa uri guhatanira ikamba rya nyampinga w’u Rwanda 2019, watumye muri iri rushanwa hagaragaramo byinshi ndetse rikurikirwa na benshi ugereranyije n’ayabayeho mu myaka yashize.

Mwiseneza Josiane ni igisasu akaba n’umugisha ku bategura Miss Rwanda

Aha kandi harimo no guhangana kw’abafana bitari bimenyerewe bitewe no gushyigikirwa k’uyu mukobwa kugaragara hirya no hino mu gihugu no hanze yacyo, aho usanga benshi bajya impaka k’ugomba kuba Miss Rwanda 2019 ari nako izina Mwiseneza rigaruka mu mpaka, bamwe bakaba bemeza ko nta wundi usibye uyu mukobwa Mwiseneza Josiane.


Ni ku nshuro ya mbere mu mateka ya Miss Rwanda, Abanyarwanda benshi kandi mu ngeri zose bitabiriye gukurikirana iki gikorwa, ariko mu buryo bwatunguranye kandi butangaje, umukobwa umwe akaba yaravuzwe akanamenyekana kurusha igikorwa cyo gutora Miss ubwacyo, byageze n’aho asa nkuzimije bamwe mu bahanzi dore ko hariho n’ababicagaho umugani.

Ibi bikaba byatewe n’uko ibinyamakuru n’abandi bakurikiranira hafi ibirebana n’imyidagaduro amaso bayahanze Miss Rwanda 2019, ariko cyane kuri Mwiseneza Josiane ari naho umuntu yahera avuga ko uyu mukobwa ari umugisha cyangwa igisasu ku bategura iri rushanwa, bihereye ku bigumya kugaruka mu biganiro bya benshi no ku mbuga nkoranyambaga.

Mwiseneza josiane, yahawe urwamenyo ubwo yazaga kwiyandikisha muri Miss Rwanda 2019 none nirwo rwamugize icyamamare
Mwiseneza josiane, yahawe urwamenyo ubwo yazaga kwiyandikisha muri Miss Rwanda 2019 none nirwo rwamugize icyamamare

Uyu mukobwa  ashobora gutuma iri rushanwa ribona ikuzo cyangwa rigatakarizwa ikizere

Mu gihe uyu mukobwa yaba adatowe bishobora kuzatesha agaciro iri rushanwa kandi na none mu gihe  yaba atowe binashobora kuzaba uko, bitewe n’impamvu nyinshi tugiye kubona.

Abakurikiranira hafi iki gikorwa cyo gutora Miss Rwanda basanze impinduka zidasanzwe zakibayemo muri uyu mwakwa wa 2019, cyane cyane izatewe no kwinjiramo kwa Miseneza Josiane, gutorwa kwe bizagira inkurikizi nyinshi ku gikorwa ubwacyo, no kudatorwa kwe bikazagira ingaruka ziremereye ku gikorwa ubwacyo.

Hari ababyuririraho bavuga ko Miss Mwiseneza ashobora gushyira mu mazi abira abategura Miss Rwanda cyangwa se akaba yababera umugisha bitewe n’uko n’utarakurikiraga iri rushanwa ubu arihanze amaso ari nako habamo kurijora cyangwa gusaba ko haba impindunduka runaka .

Niho bamwe bahera bemeza ko ari igisasu gishobora guturikana abaritegura cyangwa se umugisha kuri bo . Muri make ashobora kuzabafasha kutera indi ntabwe mu kwigarurira imitima y’abanyarwanda cyangwa akaba yatuma abanyarwanda bazinukwa iki gikorwa cya Miss Rwanda cyane ko hari na benshi bagiye batangaza ko babona ntacyo kimariye abanyarwanda n’igihugu muri rusange, ahubwo ko ari ugupfusha ubusa amafaranga y’igihugu yashyirwa mu burezi n’ahandi.

Aho bamwe bibaza bati “Ubundi ni nde wamuzanyemo?” abandi nabo bati “Uyu niwe abanyarwanda bakeneye” uku guhangana gukunze kugaragara iyo hagize ugaragaza ko uyu mukobwa adakwiye ikamba maze agasamirwa mu birere n’abafana ba Mwiseneza, bakamutuka dore ko usanga ari benshi ku buryo bugaragara , ibi bikwereka ko nyuma yo gusoza irishanwa rya Miss Rwanda 2019 hazagaragara cyangwa hakagaragazwa byinshi byari mu bwihisho mu mitima y’abantu nubwo nubundi havugwa byinshi hakanifuzwa byinshi bishingiye kumarangamutima ya bamwe.

Mutabaruka yamaganye Prence Kid
Mutabaruka yamaganye Prence Kid

Mwiseneza yamenyekanye ate, yigaruriye ate imitima ya benshi?

Kuva yagera mu irushanwa bikavugwa ko yakoze urugendo rurerure, akabanza no gusitara, akaza ari umukobwa w’umunyacyaro witinyutse kandi nta kangwe no guhatana n’Abanyamujyi bari bazindukiye guhagararira Intara bavukamo, bamwe bazanwe mu modoka zihenze, byatumye abikundirwa. Gusa ku ntangiro bamwe baramusetse abandi bakamunnyega , bamwe bamwita uko bishakiye, ko atari akwiye kujya mu marushanwa.

Inkundura yo kumwibazaho yatangiye ubwo bituma hari na benshi babigenderaho biyemeza kumurwanaho ku buryo hari n’uwo ushobora kubaza icyo amukundira nta kikubwire, usibye ko benshi bahuriza ku kuba yaritinyutse akajya muri iri rushanwa ryari ryarabaye iry’abana b’i Kigali cyangwa bo mu bakire nk’uko benshi babyitaga.

Kuva icyo gihe nibwo yatangiye kugira abakunzi ndetse bahise bashyiraho gurupe (Group) za Watsapp no ku zindi mbuga nkoranyambaga, zimwamamaza kandi zimushyigikiye, abanyamakuru bamwegera ubutitsa, Radiyo na Televiziyo biramuvuga biratinda.

Mwiseneza Josiane ni igisasu akaba n’umugisha ku bategura Miss Rwanda

Miss Josiane Mwiseneza yabaye uwa mbere mu Rwanda mu bamubanjirije bose wahimbiwe indirimbo eshanu, mu gihe abandi bose bahiganwa n’ababaje mbere ye mu myaka yashize nta n’umwe wahimbiwe nibura indirimbo imwe mbere yo kwambikwa ikamba, cyangwa nyuma yo kutaryambikwa.

Miss Mwizeneza niwe wa mbere uhatanira iri kamba wasezeranyijwe imodoka atarambikwa ikamba, yemererwa inka y’imbyeyi, akaba ari nawe rukumbi watangiye ibikorwa by’ubugiraneza afasha abatishoboye mbere yo kwambikwa ikamba.

Mbere yo kujya mu mwiherero (Boot camp), aho yajyaga hose yahururirwaga n’imbaga kuko ari we wabaga azwi kurusha abandi, akagaragarizwa urugwiro rudasanzwe, kandi akishimirwa na benshi, mu gihe bagenzi be babaga batanamenywe amazina.

Mu gutorwa kandi, yatambukijwe muri 20 bajya mu mwiherero atavunitse, kuko amajwi yanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga, Twitter, Facebook na Instagram yahize abandi abanikiye cyane, mu gihe hari abibwiraga ko umunyacyaro adashobora kubona amajwi binyuze ku mbuga zisanzwe zikoreshwa n’abasilimu.

Mu gutora kandi abakobwa bagombaga kuguma mu mwiherero binyuze ku butumwa bugufi (SMS), Miss Mwiseneza atorwa buri gihe ku majwi ahanitse kurusha abandi, kandi bigakorwa n’abafana be bataziranye, biganjemo abataramubona na rimwe imbonankubone. Abafana ba Mwiseneza binjirije bikomeye amafaranga menshi ibigo by’itumanaho bakoreshaga bamutora.

Umuyobozi wa TV One na Radio One KNC we na Angel Mutabaruka bavuze ko Mwiseneza nadatwara ikamba bazarimwihera
Umuyobozi wa TV One na Radio One KNC we na Angel Mutabaruka bavuze ko Mwiseneza nadatwara ikamba bazarimwihera

Gutorwa /kudatorwa kwa Mwiseneza, ihurizo rikaze ku bategura amarushanwa ya Miss Rwanda

Ibi biri kwibazwa n’abantu benshi niba koko uyu mukobwa ashobora kwambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda uyu mwaka, aho usanga impaka ari zose haba ku imbuga nkoranyambaga (Social media), mu ngo , mu mayira, ndetse no muri tagisi dore ko usanga ahari abantu benshi badashobora gutandukana batavuze ku izina Mwiseneza Josiane.

Uhurizo rikomeye ni ukuba uyu mukobwa ashyigikiwe n’abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga twavuga ko ari benshi, igihe yaba adahawe ikamba bishobora kuzasubiza iri rushanwa hasi ndetse rikaba ritagirirwa ikize bitewe n’uko benshi bitsitsa ko Miss w’abanyarwanda (Mwiseneza Josiane) yabonetse. Ese bwo igihe yaba arihawe ntibyagaragara ko abategura iri rushanwa nabo batari hamwe bitewe n’uko baba bagendeye ku marangamutima y’abanyarwanda bamwe na bamwe.

Aha umuntu yavuga ko igitutu kiri ku bategura iri rushanwa, n’ubwo nabo bagenda bahakana ko nta kibariho, mu ibigaragara ni uko ntaho bagicikira, uko byagenda kose umukobwa wese uzatorwa azitirirwa abanyarwanda kandi nibyo azakora byose azabikora mu izina ryabo, amafaranga akoreshwa yose ava mu banyarwanda n’ubwo harimo umuterankunga (Bank) nayo abenshi bayibitsamo ni abanyarwanda, ibi bikaba bishobora gushyira abategura iri rushanwa mu mazi abira cyangwa bakaba bakogoga imigisha y’ibyishimo by’abanyarwanda.

Abafana bakunze gutangaza ko igihe cyose Mwiseneza yaba atambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2019, bazamutegurira ibirori barimwambike kandi banamuhe ibihembo byinshi bishoboka nka nyampinga wabo wari ukwiye ikamba.

Mwiseneza ashobora kuzasiga abafana b’iri rushanwa babaye benshi cyangwa rigasigara nta n’umwe ukeneye gukurikirana ibyaryo nyuma yo kumenya ugomba gutwara ikamba rya nyampinga w’u Rwanda. Ibi bikaba byafatirwa urugero rw’igihe ikipe y’u Rwanda Amavubi yajyaga muri CHAN mu 2003, uburyo abanyarwanda bari bari bishimiye umupira w’amaguru mu Rwanda, abanyarwanda bajya inyuma y’ikipe yabo baririmba ndetse ibibuga byari bitangiye kujya byuzura ariko uyu munsi wa none abajya ku bibuga ni mbarwa.

Ntitwabura gusoza tuvuga ko Miss Rwanda 2019, yaryoheye amasosiyeti y’itumanaho mu kwinjiza agafaranga ndetse n’umuterankunga wiri rushanwa na we yamamaje mu buryo bumworoheye abikesheje Mwiseneza udasiba ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru bitandukanye.

Amanyanga n’ubutiriganya bikomeje kwimakazwa muri Miss Cogebanque 2019

Ibibera kuri Social Media

Ibibera kuri Social Media
Ibibera kuri Social Media

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU