Kuri iki Cyumweru ubwo Mwiseneza Josiane yari akubutse mu marushanwa ya Nyampinga w’u Rwanda 2019 yitwayemo neza, yakirijwe amashyi n’ impundu  n’inshuti n’abavandimwe be.

Mwiseneza Josiane yakirijwe amashyi n'impundu ubwo yari akubutse muri Miss Rwanda 2019

Josiane Mwiseneza wegukanye ikamba ry’umukobwa wakunzwe cyane kurusha bagenzi be (Miss Popularity 2019), ubwo yageraga ku Ruyenzi mu rugo rwa Musaza we aho yasanze inshuti n’abavandimwe, yakirijwe amashyi n’ impundu ndetse banamuteguriye umutsima wo kumushimira uko yabahesheje ishema mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda.

Nyuma y’igihe yari amaze atabonana na mama we, Mwiseneza yasanze ari mu bari bamutegereje ndetse yaraturitse ararira, kubera urukumbuzi n’ibyishimo byinshi.

Mwiseneza Josiane yakirijwe amashyi n'impundu ubwo yari akubutse muri Miss Rwanda 2019

Josiane yageze ku Ruyenzi yambaye ikamba rya Miss Popularity 2019 yatsindiye muri Miss Rwanda 2019, ibintu byashimishije bikomeye abantu bose bari baje kumwakira.

Mwiseneza Josiane yakirijwe amashyi n'impundu ubwo yari akubutse muri Miss Rwanda 2019

Imbaga y’abafana ba Mwiseneza Josiane yiyemeje kumuba hafi mu gushyira mu mushinga we mu bikorwa, aho bivugwa ko hagiye gutangira gukusanywa akayabo ka miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda mu bakunzi be bo hirya no hino ku isi kugira ngo uzagende neza.

Mwiseneza Josiane yakirijwe amashyi n'impundu ubwo yari akubutse muri Miss Rwanda 2019
Mwiseneza Josiane yari yateguriwe n’umutsima wo kumwakira
Mwiseneza Josiane yakirijwe amashyi n'impundu ubwo yari akubutse muri Miss Rwanda 2019
Mwiseneza Josiane na mukuru we
Mwiseneza Josiane yakirijwe amashyi n'impundu ubwo yari akubutse muri Miss Rwanda 2019
Abo mu muryango wa Mwiseneza Josiane bose bari baje kumwakira

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU