Mwiseneza Josiane w’ imyaka 23 uri mu bakobwa 20 bagiye mu mwiherero uyu munsi yavuze kuri Mimi Mirage wamwemereye imodoka n’igihe izamugereraho. 

Mwiseneza Josiane yavuze kuri Mimi Mirage wamwemereye imodoka n'igihe azayibonera

Yabitangaje kuri iki Cyumweru tariki 13 Mutarama 2019, ubwo we n’ abandi bakobwa 20 basigaye mu irushanwa rya Nyampinga 2019 berekezaga muri Boot camp i Nyamata, avuga ko Mimi Mirage wamwemereye imodoka yamaze kuvugana nawe ndetse ko imodoka bazayimuha avuye mu mwiherero.


Mwiseneza yavuze ko ajyanye icyizere muri iki cyiciro cya nyuma cya boot camp, gusa yongeraho ko irushanwa ari irushanwa habamo gutsinda no gutsindwa.

Mwiseneza Josiane yavuze kuri Mimi Mirage wamwemereye imodoka n'igihe azayibonera

Mwiseneza Josiane ukunzwe n’abafana benshi yabajijwe n’itangazamakuru niba imodoka yemerewe n’ umunyamideli w’ umuherwe witwa Mimi Mirage uba mu Bubiligi yarayihawe agira ati: “Narayemerewe” yabajijwe niba uwayimwemereye baravuganye ati “YEGO.”

Yakomeje avuga ko abamwemereye imodoka bapanze ko iyo modoka barimo gushaka uko bayimugezaho ati: “Twapanze ko turi kureba uburyo bwo kuba yaza nyuma ya boot camp.”

Mu bisubizo bigufi Josiane Mwiseneza yanakomoje ku gikorwa aherutse gukora cyo kuremera abatishoboye ati: “Ntabwo ari igikorwa gihambaye. Nk’ uko mu muco nyarwanda byabagaho kera, naratekereje numva ngomba kujya gufasha uriya mukecuru n’ uriya musaza.”

Mwiseneza Josiane yavuze kuri Mimi Mirage wamwemereye imodoka n'igihe azayibonera

Josiane Mwiseneza yavukiye mu karere ka Karongi ahitwa i Rubengera, afite uburebure bwa 1.70 n’ibiro 57. Yasoje amashuri yisumbuye mu byerekeye icungamutungo mu mwaka wa 2017, akaba ari mu bakobwa 20 bahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2019 bagiye mu mwiherero i Nyamata.

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU