Myugariro Irambona Gisa Eric umaze igihe kinini akinira Rayon Sports, yamaze gutangaza ko ubukwe bwe n’umukunzi we Mugeni Olivia, bamaze imyaka 3 bakundana buteganyijwe tariki 23 Werurwe 2019.

Irambona Gisa Eric ukinira Rayon Sport agiye kurushinga

Uyu mukinnyi ukundwa na benshi mu bakunzi ba Rayon Sports kubera ko yitanga ku buryo bukomeye, yateye ivi kuwa 30 Ukuboza 2018 asaba umukunzi we ko yazamubera umugore, none birangiye yiyemeje ko ibirori bigomba gutaha bidatinze.

Myugariro Irambona Gisa Eric uvuka mu karere ka Nyanza afatwa nk’umwana wa Rayon Sports kuko niwe uyimazemo imyaka myinshi kurusha abandi bakinnyi, aho yayigezemo mu 2012/2013.

Irambona Eric yateye ivi kuwa 30 Ukuboza 2018
Myugariro Irambona Gisa Eric yateye ivi kuwa 30 Ukuboza 2018

Myugariro Irambona aracyafite igihe cyo gukinira Rayon Sports, kuko yayongereye amasezerano y’imyaka 2 tariki 30 Ukwakira 2018.

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU