Umwe mu banyarwandakazi bakoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo budasanzwe, Nana Supersexy amenyereye ubuzima bwo muri Amerika aho amaze igihe yarimukiye.

Nana Supersexy amenyereye ubuzima bwo muri Amerika

Ubusanzwe yitwa Hyacinthe Weber, yamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka Supersexy Nana, ni umugore wubatse, yashakanye n’Umunyamerika bakundaniye muri Uganda aho yigaga kaminuza. Ubu bombi bamaze kujyana kuba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.


Supersexy Nana yatangaje ko amaze kumenyera ubuzima bwo muri Amerika, ngo muri iki gihugu agiye kujya akorayo imirimo mishya yamaze kubona yo kumurika imideli no gukina muri filime.

Yagize ati: “Muri Amerika ubu naho namaze kuhabona akazi kajyanye n’ibyo nakoraga mu Rwanda byo kumurika imideli no gukina filime. Kompanyi yamfashe twasinyanye igihe cy’imyaka itatu dukorana. Mu minsi mike iri mbere muratangira kubona ibikorwa byanjye kuko nibyo mpugiyemo muri iyi minsi.”

Uyu mugore wamamaye cyane abikesheje imbuga nkoranyambaga avuga ko azajya aza mu Rwanda aje gusura umuryango we ariko ngo ‘ntazahatura ukundi’.

Supersexy amaze kwamamara mu Rwanda no mu karere, izina rye ryamaze kuba ikimenyabose ndetse umubare w’abamukurikira waratumbagiye mu buryo bukomeye ku buryo afite abarenga ibihumbi 253 kuri Instagram.

Nana Supersexy amaze igihe yimukiye muri Amerika
Nana Supersexy amaze igihe yimukiye muri Amerika

Ubwamamare bwe bwatumye abahanzi batandukanye bifuza ko abafasha mu mashusho yabo, azwi mu ndirimbo ‘18 N over’ ya Bebe Cool nubwo ibi yahagaritse kubikora.

Umuntu ukurikirana Supersexy ku mbuga nkoranyambaga umunsi ku munsi, amenya byoroshye ubuzima abayeho biturutse ku mafoto n’amashusho asakaza kuri Instagram na Snapchat yerekana uko yabyutse, uko yafashe ifunguro rya mugitondo, ibyo yahisemo kwambara uwo munsi, gahunda ye y’umunsi kugeza ahengetse umusaya.

Muri Amerika, Nana Supersexy yabonye akazi ko kumurika imideli
Muri Amerika, Nana Supersexy yabonye akazi ko kumurika imideli
Uyu munyarwandakazi ni umwe mu bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga
Uyu munyarwandakazi ni umwe mu bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga
Umugabo we barushinze ni we wamujyanye gutura muri Amerika
Umugabo we barushinze ni we wamujyanye gutura muri Amerika
Ubukwe bwabo bwarimo ibyamamare
Ubukwe bwabo bwarimo ibyamamare
Abamukurikira kuri Instagram n'ahandi nta gushidikanya ko aya mafoto bayazi
Abamukurikira kuri Instagram n’ahandi nta gushidikanya ko aya mafoto bayazi

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU