Hirya no hino usanga ingo zihoramo amakimbirane ya hato na hato, amahoro mu muryango ntayo,  bigaatuma abashakanye bahora bashyamiranye k’uburyo urugo rwabo nta kintu kizima rwabasha kugeraho.

Niba wifuza kugira amahoro mu muryango wawe, iyi nkuru ntigucike

Nyamara mu gihe habayeho ubwumvikane busesuye, n’iterambere mu rugo rishobora kuboneka kuko impande zose ziba zumvikana cyane kuri buri kimwe.


Muri iyi nkuru niba ushaka amahoro mu muryango wawe, urabasha kwiyumvira umugore umwe wangaga umugabo we cyane kugeza naho yashatse kumuroga, gusa biba iby’ubusa.

Iyumvire ubu buhamya kuko bwagufasha cyane mu rugo rwawe:

Umugore umwe wangaga umugabo we cyane yagiye iwabo kugisha inama Mama we, kurikira uko byamugendekeye:

• Mamaa, sinkibashije kubana n’umugabo wanjye, ndashaka kumwica ariko mfite ubwoba ko ntazabishobora…mfasha ndakwinginze!

Nuko mama we aramusubiza ati:

• yego mwana wanjye nagufasha ariko hari icyo ngusaba gukora, ugomba kubana nawe neza mu mahoro kugirango ntihazagire ugukekera kumwica igihe azaba yapfuye.
Ugiye kujyenda umubere umwana mwiza, umwiteho, umwubahe, umushimire, umwihanganire, umukunde, umufate nk’umugabo wawe ntumufate nka mugenzi wawe…..ugabanye kwikunda, kandi ujye umwumvira. Kandi ndabizi ko uzabishobora, sibyo???

• Yego mama…

• sawa noneho fata aka gafu, maze buri munsi ujye umushirira mu biryo ubundi utegereze azapfa buhoro buhoro.

HASHIZE IMINSI 30 wa mugore asubira kwa mama we:

• Mama, ndakwingize mfasha kuko singishaka kwiyicira umugabo wanjye.
Kuko nsigaye mukunda, yarahindutse ntakimeze nkambere yabaye mwiza kurushaho.

None rero mbwira ukuntu nahagarika bwa burozi ngo ntibumwice?

Mama we aramusubiza ati:

• Ntujyire ikibazo mwana wanjye. Ka gafu burya naguhaye ntabwo mu byukuri bwari uburozi ahubwo kari agafu k’imyumbati, Bivuze ko atazapfa.
kuko cyagihe burya ni wowe uburozi bwari burimo, kuko ubugome n’urwango n’uburozi bukomeye bwari kuzagenda bukwica buhoro buhoro.

Igihe rero watangiraga gukunda umugabo wawe no kumwubaha wamubonyemo undi muntu bityo rero ukwiye gukomeza kumera uko kugirango ukomeze kumubona nkuko umwifuza.

ISOMO: Buri muntu wese ni mwiza, ahubwo nitwe ubwacu na société tubamo bitera bamwe na bamwe guhinduka.

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

IGITEKEREZO 1

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU