Umukobwa witwa Nimwiza Meghan wambaraga nimero 32 niwe utorewe kuba Nyampinga w’u Rwanda 2019 atsinze bagenzi be bose bari bahanganye.

Nimwiza Meghan atorewe kuba Miss Rwanda 2019

Nimwiza Meghan ufite umushinga wo gukangurira urubyiruko kwitabira ubuhinzi niwe ubaye Nyampinga w’u Rwanda 2019, asimbuye Iradukunda Liliane wabaye Miss Rwanda 2018, akaba yari yiyamamarije mu mujyi wa Kigali.


Ibikorwa bya Miss Rwanda 2019 byatangiriye i Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru ku wa 15 Ukuboza 2018, none bisorejwe Kigali Nimwiza Meghan yegukanye ikamba.

Meghan atsinze bagenzi be 14 barimo Murebwayire Irene (No. 18), Mukunzi Teta Sonia ( No. 10), Mwiseneza Josiane (30), Uwicyeza Pamela (No.29), Umukundwa Clemence (No. 24) , Gaju Anita (No. 35), Mutoni Olive (No 20), Inyumba Charlotte (No. 33), Kabahenda Ricca Michaella (No. 09), Uwihirwe Yasipi Casimir (No. 21), Uwase Muyango Claudine (No. 01) , Uwase Sangwa Odille (No. 16), Bayera Nisha Keza (No. 22) Niyonsaba Josiane (No. 13).

Nyuma yo gusubiza ibibazo bitandukanye mu Kinyarwanda no mu cyongereza, akanama nkemurampaka kemeje ko abakobwa 5 barimo, Nimwiza Meghan, Uwihirwe Yasipi Casmir, Uwase Sangwa Odille, Gaju Anita, na Kabahenda Ricca Michaella aribo bagomba gutoranywamo Nyampinga w’u Rwanda.

Nimwiza Meghan atorewe kuba Miss Rwanda 2019

Nimwiza Meghan watorewe kuba Nyampinga w’u Rwanda 2019 azahabwa amasezerano yo kuba Brand Ambassador wa Cogebanque, ari nayo muterankunga mukuru wiri rushanwa,  akazajya ahembwa umushahara wa 800,000 Frw n’imodoka mu gihe cy’umwaka.

Nimwiza Meghan atorewe kuba Miss Rwanda 2019

Nimwiza Meghan atorewe kuba Miss Rwanda 2019

Uwihirwe Yasipi Casmir watorewe kuba Igisonga cya Mbere yegukanye igihembo cya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1,000,000 Frw) naho Uwase Sangwa Odile wabaye igisonga cya kabiri ahembwa ibihumbi magana atanu by’amafaranga y’u Rwanda (500,000 Frw).

Uwihirwe Yasipi Casimir, No 21
Uwihirwe Yasipi Casimirwati wambaye No 21 yabaye igisonga cya Mbere
Uwase Sangwa Odile yabaye Igisonga cya Kabiri
Uwase Sangwa Odile wari wambaye N 16 yabaye Igisonga cya Kabiri

Uko abakobwa bahembwe bakurikiranye:

  • Miss Rwanda 2019 ni Nimwiza Meghan, No 32
  • Igisonga cya Mbere ni Uwihirwe Yasipi Casimir, No 21
  • Igisonga cya Kabiri ni Uwase Sangwa Odille, No 16
  • Miss Popularity ni Mwiseneza Josiane, No 30

Aya makamba yatanzwe uyu munsi aje yiyongera ku yandi yari yatanzwe mu musangiro wabereye mu mwiherero wa Miss Rwanda ku mugoroba wo ku wa 24 Mutarama 2019, kuri uwo mugoroba:

  • Miss Congeniality yabaye Tuyishimire Cyiza Vanessa,
  • Miss Heritage agirwa Kabahenda Ricca Michaella
  • Miss Photogenic aba Muyango Uwase Claudine.

Miss Rwanda 2019 yambitse amakamba ya mbere abakobwa batatu

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU