Nimwiza Meghan wegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2019 yavuze ko mbere y’uko arihabwa, yahaga amahirwe menshi umukobwa witwa Gaju Anitha wambaraga nimero 35.

Nimwiza Meghan yavuze uwo yumvaga afite amahirwe yo kwegukana ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda 2019

Mu kiganiro cya mbere yagiranye n’itangazamakuru, Nimwiza Meghan yavuze ko nta kintu kidasanzwe yarushije abandi bakobwa bari bahatanye ahubwo ko ari umugisha w’Imana.

Yagize ati: “Njye natekerekeza ko ari Gaju Anita…Simbizi ni we wari undimo gusa, niriya ntebe bayizanye ndamubwira nti ‘that’s yours’.

Nimwiza Meghan yavuze uwo yumvaga afite amahirwe yo kwegukana ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda 2019
Nimwiza Meghan yahaga amahirwe menshi Gaju Anitha, yavuze ko ariwe yumvaga ari bwegukane ikamba

Nimwiza Meghan wambaraga nimero 32 muri Miss Rwanda 2019 niwe waraye atwaye iri kamba rya Miss Rwanda 2019, aritwara atsinze Uwihirwe Yasipi Casmir na Uwase Sangwa Odile babaye ibisonga bye.

Nimwiza Meghan yifurije ibyiza byinshi Mwiseneza Josiane na bagenzi be bamaranye ibyumweru bibiri mu mwiherero i Nyamata.

Nimwiza Meghan yavuze ko Gaju Anitha ariwe yahaga amahirwe

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU