Kuri uyu wa gatatu tariki ya 09 Mutarama 2019, Umuhanzi nyarwanda usanzwe utuye muri Leta Zunze Ubumwe z’America, Mugisha Benjamin uzwi ku izina rya The Ben yujuje imyaka 31 ishize abonye izuba.

The Ben usanzwe aririmba injyana ya RnB/Pop akunzwe cyane mu ndirimbo nka Fine Girl, Lose Control n’izindi nyinshi akaba yaravukiye mu mujyi wa Kampala ho muri Uganda; Ni mwene Jean Mbonimpa na Esther Mbabazi.

Ni uwa kabiri mu muryango w’abana 6 barimo nka Danny (nawe w’umuhanzi n’ubwo atigeze amenyekana mu Rwanda), Green P (nawe uzwi mu buhanzi nyarwanda) kuko aririmba mu itsinda rya Tuff Gangz n’uwitwa Inoc n’abandi.

The Ben arizihiza isabukuru y'imyaka 31 ishize abonye izuba
The Ben arizihiza isabukuru y’imyaka 31 ishize abonye izuba

AMATEKA Y’UBURYO THE BEN YATANGIYE UMUZIKI

Iby’ubuhanzi The Ben yabihereye mu muryango aho yakuze akundishwa n’ababyeyi be gusenga cyane. Byatumye ajya muri Korali aho yari ari kumwe n’abandi bahanzi bamenyekanye nka Meddy, Lick Lick na Nicolas.

Indirimbo yamenyekaniyeho cyane ni Amaso ku Maso. Iyi ndirimbo yayisohoye mu mwaka wa 2008, nyuma y’izindi nyinshi zimenyekanye cyane yari yararirimbiyemo Tom Close nka ‘Si beza’ na ‘Mbwira’.

Nyuma yaje gukora indirimbo nka Uzaba Uza (yaririmbanye na Roger), Wirira, Imfubyi, Wigenda, Uri he, Sinzibagirwa, Amaso ku Maso, Amahirwe ya Nyuma, Zoubeda n’izindi zari kuri Album ye ya mbere yise ‘Amahirwe ya Mbere’ yashize hanze mu Kwakira 2009.

Nyuma yaho yaje no gushyira hanze indirimbo nka Ese Nibyo n’izindi nyuma aza kwerekeza muri Amerika aho yaje gukomereza ubuhanzi bwe akorana indirimbo ‘Turi Kumwe’ n’umwe mu batunganya indirimbo ari we Mike Ellison, ndetse kugeza magingo aya aracyibereye muri USA gusa ajya aza mu Rwanda agakora ibitaramo akongera akagenda.

The Ben arakunzwe cyane muri Africa
The Ben arakunzwe cyane muri Africa

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU