Umusore witwa Kennedy Kambani w’imyaka 21, ukomoka mu gihugu cya Malawi yafashwe asambanya ihene yiregura avuga ko atayifashe ku ngufu ahubwo yabanje kuyisaba ko bakora imibonano mpuzabitsina.

Ntibisanzwe! Yafashwe asambanya ihene yiregura avuga ko yabanje kubiyisaba

Kambani yafashwe ari gusambanya iyi hene nyuma y’aho nyirayo yamubonye akagira ngo arashaka kuyiba akajya guhamagara abaturanyi ngo bamufatire mu cyuho,bageze aho yari iziritse basanga ari kuyisambanya.


Umuvugizi wa polisi uyu musore atuyemo,Lubrino Kaitano yabwiye abanyamakuru ati “Nyiri ihene witwa Pemphero Mwakhulika yabonye uyu musore ari kumwe n’ihene ye agira ngo arashaka kuyiba ahita ajya guhamagara abantu ngo bamufatire mu cyuho,bahageze basanga ari kuyisambanya.”

Kambani yahise ajyanwa ku biro bya polisi kubera iki cyaha cyo gusambanya iri tungo,ahageze abwira polisi ko atigeze afata iyi hene ku ngufu, ahubwo yabanje kuyisaba ko batera akabariro irabimwemerera.

Ntibisanzwe! Yafashwe asambanya ihene yiregura avuga ko yabanje kubiyisaba

Icyaha cyo gusambanya amatungo gikomeje kwiyongera muri Africa kuko mu Ugushyingo umwaka ushize, umugabo witwa Reuben Mwaba ukomoka muri Zambia yafashwe ari gusambanya ihene yari hafi kubyara.

Undi mugabo witwa Feselani Mcube yafashwe asambanya ihene y’umuturanyi ariko we yarimo kuyisambanyiriza ku buriri bwe, iyo hene nayo yendaga kubyara.

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU