Urukundo ni rwiza iyorusangiwe, nubwo hari amakosa ashobora kubaho akihanganirwa, hari igihe bibabaza bikaba byavamo ibindi bikomeye kubari mubano. Nubwirwa aya magambo n’umugore wawe cyangwa umukunzi wawe uzamenye ko urukundo rwanyu ruri mu marembera kuko ari uyavuze n’uyakiriye mwembi nta byishimo bibazanira usibye kubabyukiriza amakimbirane.

Nubwirwa aya magambo n'umugore wawe cyangwa umukunzi wawe uzamenye ko byarangiye

Burya umugabo cyangwa umugore watinyutse akabwira uwo babana ibi bintu bikurikira, akenshi umubano wabo uba wageze aharindimuka, ashobora kumutera izindi ntekerezo zitandukanye zishobora no kuba intandaro nyamukuru yo gusenyuka k’urugo rwabo.


  • Ntabwo uberwa
    Mu gihe umugabo yagiye mu iduka akagura umwenda we abona awukunze yawambara ukabona ntaberewe kubimubwira biramubabaza kurusha uko wagenda ukamugurira ibyo ubona wowe byamubera ukabyishimira.
  • Ntabwo njya numva nkwifuza
    Nubwo bishobora kuba ari byo kandi binakubabaje, kubwira umugabo wawe ko utajya wumva umukeneye ukabimwerurira bishobora kugira icyo bigabanya ku mibanire yanyu, n’ubwo umugore ashobora kubivuga yumva ari mu kuri umugabo we biramubabaza ku rwego rwo hejuru kuburyo iyo akubonanye n’undi mugabo n’iyo mwaba muvugana ibisanzwe ahita atekereza ko umuca inyuma.
  • Inshuti zanjye mu by’ukuri ntizikwishimira
    Akenshi abagabo bazi ko kugira ngo ukundwe n’umugore bisaba no kuba inshuti ze zikwiyumvamo, mu gihe rero atari uko bimeze inshuti ze zitagukunda, ngo ahita yumva ko byanze bikunze nawe utamukunda nyabyo, ngo biba byiza rero kutabimubwira kabone n’iyo inshuti zawe zaba zitamwiyumvamo.
  • Nta kigenda cyawe mu buriri
    Umugabo ashimishwa n’uko umugore akunda amubona nk’umwami cyane ku bijyanye no gutera akabariro. Ishema ry’umugabo ni ukumva ko ashimisha umugore akunda ndetse akanashimishwa no kubibwirwa, ariko kubwirwa ko atitwara neza muri iki gikorwa nawe bishobora kumugiraho ingaruka. Ibi biba ku mpande zombi.
  • Ntago uzi kuryoshya urukundo
    Umugabo ashimishwa n’uko umugore akunda amubona nk’aho ariwe uzi gukunda gusa mu bandi bagabo, kumubwira ko atazi kuryoshya bishobora guteza ingaruka.
  • Nutanyitaho abandi bazanyitaho
    Abagabo ntago bakunda kubwirwa ko hari abandi bashobora gukorera abagore bakunda ibyo bakabakoreye. Umugabo yishimira kumenya ko ari we ufite gukora byose ku mugore we aho kumvishwa ko abandi bagabo nabo bashoboye.

Aya magambo rero biragoye kuba wayumva aturuka mu kanwa k’abakundana n’ubwo atari ihame, cyane cyane ku bagore, ari yo mpamvu mu mubano kwitonda no kwirinda guhubuka ari ingenzi, kuko hari ubwo ibivuzwe bishobora kuba byahungabanya umutima y’ubibwiwe kandi ubivuze yacyekaga ko byaba byoroshye kubyakira. Nubwirwa aya magambo yavuzwe haruguru rero uzamenye ko urukundo rwanyu rugeze ahabi.

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU