Mu karere ka Nyagatare, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 12 Mutarama 2019, habereye impanuka yahitanye umuntu umwe abandi batanu barakomereka.

Nyagatare: Impanuka yahitanye umuntu umwe abandi batanu barakomereka

Iyi mpanuka yabereye mu Kagari ka Rutakara mu Murenge wa Nyagatare ubwo imodoka ya Toyota RAV 4 yari itwaye abantu batandatu bagiye mu bukwe, yarengaga umuhanda.


Abari muri iyo modoka bose bakomeretse bajyanwe ku bitaro bya Nyagatare ari naho umwe yaguye,  bikekwa ko ari umusirikare mu Ngabo z’u Rwanda ufite ipeti rya Lieutenant, undi wakomeretse cyane ajyanwa ku bitaro bya Gisirikare by’i Kanombe aho ari kwitabwaho n’abaganga.

Umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Jean Marie Vianney Ndushabandi yahamirije IGIHE ko iyi impanuka yahitanye umuntu umwe wari utwaye imodoka mu gihe abandi bakomeretse bajyanywe mu bitaro.

Yagize atiL “Usibye uwari uyitwaye witabye Imana, abandi baracyari kwa muganga bari gukurikiranwa.”

SSP Ndushabandi yakomeje asaba abatwara imodoka kujya bubahiriza amategeko y’umuhanda agira ati: “Ubutumwa ni uko abantu bagerageza kubahiriza umuvuduko ntibiringire umuhanda uko uteye n’imodoka baba batwaye. Ntawe ukwiriye kurenza 80km/h mu cyaro.”

Yakomeje avuga ko hakomeje gukorwa iperereza ngo hamenyekane niba koko iyi mpanuka yatewe n’umuvuduko cyangwa indi mpamvu yihariye.

Iyi modoka yarenze umuhanda irangirika bikomeye
Iyi modoka yarenze umuhanda irangirika bikomeye
Uwari utwaye iyi modoka yitabye Imana, abandi batanu bari bayirimo ubu bari mu bitaro
Uwari utwaye iyi modoka yitabye Imana, abandi batanu bari bayirimo ubu bari mu bitaro

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU