Abantu bitwaje intwaro bagabye igitero ku biro by’umugabo ucuruza amabuye y’agaciro biri mu Mudugudu w’Ingenzi, Akagari ka Cyivugiza mu Murenge wa Nyamirambo ahazwi nko kwa ‘Sindi’ benshi bakunda kwita ‘Ku ruganda’ .

Nyamirambo: Umugabo ucuruza amabuye y’agaciro yacucuwe n'abantu bitwaje intwaro

Abo bajura ngo batwaye imitungo kugeza ubu itarameneyakana, ariko ikaba ngo yaba ifite agaciro kari hejuru ya  miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda.


Umwe mu baturage batuye muri aka gace utashatse ko amazina ye atangazwa yatangaije Bwiza ko aba bajura bibye uyu umugabo ucuruza amabuye y’agaciro nyuma yo kuboha umuzamu, bakazimya amatara yose ndetse na kamera (camera) zifata amashusho y’ibiri kuba bakazirebesha mu kindi cyerekezo ndetse ibikamera amashusho y’ibyabaye byose bakabitwara.

Yagize ati: “Nka saa mbiri z’ejo hashize [Kuwa Gatatu] nibwo ibi byabaye, abantu bafite imbunda baje kuri ruriya ruganda bafata umuzamu wo ku gipangu witwa Peter baramuboha,bamujyana muri W.C [ubwiherero]barangije bamufungirana n’ingufuri. Bosi [boss] ntiyari ahari kuko yari yagiye kuri banki ngo ahembe abakozi, akinjira yasanze bamutegereje[abajura] bamwambura ibyo yari afite byose.”

Uyu muturage yadutangarije ko muri rusange ahagana saa tatu z’ijoro aba bajura bari bamaze kwiba kandi ko inzego z’umutekano zatabaye zigata muri yombi uwitwa Mago wari wakoze ku manwa gusa ngo kuri ubu ntiharamenyekana aho afungiye.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Modeste Mbabazi yavuze ko urwego avugira ruzi iby’iki kirego kandi ko bari kugikurikirana.

Ati: “[Nyuma yo kumbaza byinshi naba  nzi kuri iki kibazo], Nibyo iki kibazo turagifite hano. Kugeza ubu ntawe turata muri yombi kuri iki cyaha.”

Mbabazi Modeste yemereye Bwiza.com ko Peter wari wafungiranwe mu bwiherero ari mu bitaro ndetse ahakana ko hari ufunzwe kubera ubu bujura.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU