Icyamamare Chris Brown umaze igihe mu Bufaransa kubera ibibazo byo gushinjwa gusambanya umukobwa ku ngufu, yahawe uburenganzira bwo gusubira muri Amerika.

Nyuma yo gufungirwa mu Bufaransa Chris Brown yemerewe gusubira muri Amerika

Uyu muhanzi w’imyaka 29 yageze muri Amerika kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Mutarama 2019 nyuma y’iminsi igera kuri irindwi yari amaze mu Bufaransa aho yafungiwe ashinjwa ihohoterwa no gusambanya umukobwa ku gahato.


Yarezwe n’umugore w’imyaka 24 wahamyaga ko Chris Brown yamufashe ku ngufu ku mugoroba w’itariki ya 15 Mutarama 2019 bahuriye kuri hoteli Le Mandarin Oriental.

Chris Brown yahise ahakana yivuye inyuma ibyo yashinjwaga ndetse avuga ko ibyo ashinjwa ari ibiremekanyo bitagira aho bishingiye.

Umwunganizi wa Chris Brown mu mategeko, Raphael Chiche yanditse kuri Twitter ko umukiriya we yarekuwe nyuma y’uko ubutabera bwasuzumye ibyo aregwa bugasanga nta bimenyetso bibimuhamya.

Nyuma yo gufungirwa mu Bufaransa Chris Brown yemerewe gusubira muri Amerika

TMZ yatangaje ko Chris Brown gusubira muri Amerika, kuri ubu akaba yasesekaye muri iki gihugu ari kumwe n’itsinda rye ryose, bururukiye ku kibuga cya Van Nuys. Chris Brown yagaragaraga nk’ukomeye ku isura nyuma y’icyumweru mu ruhuri rw’ibibazo.

Umwunganizi wa Chris Brown aherutse kwandika kuri Twitter avuga ko mu gihe kidatinze azajyana mu nkiko uyu mugore wamufungishije ndetse ubu batangiye “kwegeranya ibimenyetso” bazashingiraho bamurega.

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU