Perezida wa Sudan Omar- Al Bashir yaraye abwiye abasirikare bakuru na Police ko gukoresha ingufu kugira ngo ugarure ituze mu baturage hari ubwo biba ngombwa.

Omar Al Bashir wa Sudan yavuze ko atazemera abateza imidugaaro mu gihugu bitwaje ibiciro

Bashir yavuze ko hari igihe biba ngombwa gukoresha ingufu kugira ngo ugire ibyo urengera

Yarimo asobanura igihugu impamvu inzego z’umutekano zakoresheje ingufu mu guhosha imyigaragambyo y’abinubira kuzamuka kw’igiciro cy’umugati.


Imibare itangwa na Amnsty International ivuga ko abantu 38 bamaze kugwa muri iriya myigaragambyo.

Abatavuga rumwe na Leta bo bemeza ko imyigaragambyo izakomeza kugeza ubwo Leta igabanyije igiciro ku mugati.

Bashir yagize ati: “Ntidushobora kureka ngo abantu bateze akajagari mu gihugu bangize ibintu byinshi. Niba hari abapfuye kubera ingufu zakoreshejwe ntabwo aricyo cyari kigamijwe.”

Abatavuga rumwe na Leta basaba ko Leta ikemura ikibazo cy’ubuzima buhenze, bitaba ibyo Omar Al Bashir akegura.

Imyigaragambyo yo gusaba uko ikiguzi cy’imibereho kigabanuka yatangiye taliki 19 Ukuboza 2018.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU