Umunya- Philippines, Manny Pacquiao yongeye gushimangira ubuhangange bwe mu iteramakofe atsinda Umunyamerika Adrien Broner mu mukino w’ishiraniro wabereye mu Mujyi wa Las Vegas muri Leta ya Nevada.

Uyu mukino wabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 20 Mutarama 2019, Pacquiao yawutsinze nyuma yo guhatana na Broner muri round 12.

Uyu mukino warimo gukubana cyane warangiye hitabajwe icyemezo cy’abakemurampaka mu kugena amanota y’uwatsinze.

Manny Pacquiao wakinaga umukino wa 70 nk’uwabigize umwuga, ni we wanditse andi mateka. Yegukanye igihembo cya 24 kigaragaza umukinnyi wa mbere ku Isi mu iteramakofe. Ni intsinzi ya 61 abonye mu rugendo rwe rw’iteramakofe.

Uyu mugabo wihebeye Kirisitu yahanganaga na Adrien Broner w’imyaka 29. Abakemurampaka banzuye ko Pacquiao yatsinze kuri 117-111, 116-112 na 116-112.

Manny Pacquiao yeretse Adrien Broner ko ariwe mwami w'iteramakofi

Broner we yavuze ko yagombaga gutsinda. Yagize ati: “Namukubise. Buri wese arabizi ko namukubise. Nari mfite umukino mu biganza, yari yatakaje. Nitwaye neza inshuro nyinshi.’’

Emmanuel Dapidran Pacquiao w’imyaka 40 yongeye kwishimirwa n’abafana bari muri MGM Grand Garden Arena i Las Vegas. Iki kibuga gifite amateka kuko niho yatsindiwe n’Umunyamerika Floyd Mayweather ku wa 2 Gicurasi 2015.

Uyu mukino niwo wahenze kurusha indi yose mu mateka y’Isi aho ubarirwa miliyoni zisaga $300 no kurebwa n’abantu bari hagati ya miliyoni 2,5 n’eshatu.

Manny Pacquiao yatangaje nyuma y’uyu mukino ko yiteguye kongera guhatana na Mayweather wamutsinze mu 2015.

Yagize ati: “Mumubwire azagaruke muri ring, turwane. Ndashaka kurwana na Mayweather niba ashaka kugaruka mu iteramakofe.’’

Manny Pacquiao yeretse Adrien Broner ko ariwe mwami w'iteramakofi

Nyuma y’umurwano wa 2015, Floyd yagaragaye mu kibuga atsinda Umunya-Ireland, Conor MacGregor muri Kanama 2017. Uyu Munyamerika w’imyaka 41 aheruka gutsinda Umuyapani Tenshin Nasukawa barwanye mu Ukuboza 2018. Yahise atangaza ko ahagaritse gukina.

Manny Pacquiao yeretse Adrien Broner ko ariwe mwami w'iteramakofi

Floyd Mayweather warebye uyu mukino ntacyo yatangaje cyerekeye niba umukino we na Manny Pacquiao uzasubirwamo.

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU