Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madamu we Jeanette Kagame bari i Tokyo mu Buyapani mu ruzidiko rw’akazi rw’iminsi ibiri aho bakiriwe n’Umwami w’Abami w’u Buyapani.

Perezida Kagame na Madamu we bakiriwe n’Umwami w’Abami w’u Buyapani

Mu ntangiriro z’uruzinduko rwe, Perezida Kagame na madamu we Jeanette Kagame  basuye umwami w’abami w’u Buyapani Akihito ndetse n ’Umwamikazi Michiko, kuri uyu wa kabiri  08 Mutarama bagiranye ibiganiro na Minisitiri w’intebe w’icyo gihugu Shinzo Abe n’umufasha we Akie Abe.


Mu biganiro na Minisitiri w’intebe w’Ubuyapani Perezida Kagame yashimiye Shinzo Abe kuba yaramutumiye, mu biganiro bagiranye byibanze ku mubano w’ibihugu byombi, anamuuimira nawe kuzaza mu Rwanda.

Perezida Kagame yanashimiye Ubuyapani ku bufatanye bugirana n’uRwanda  mu mishinga itandukanye  irimo; ubuhinzi , ikoranabuhanga n’ibikorwa remezo.

Umukuru w’igihugu yagaragaje imwe mu mishinga Ubuyapani bwagizemo uruhare nk’umushinga urimo uwo kuvugurura ubwikorezi bw’abantu n’ibintu i Kigali yongeraho ko u Rwanda hari byinsi ruzakomeza kwigira ku Buyapani.

Perezida Kagame azagira inama n’ibiganiro bitandukanye bigamije gushaka icyateza imbere urubyiruko by’umwihariko Abanyarwanda biga n’abifuza kujya kwiga mu Buyapani. Yanashimangiye ko Afurika yunze Ubumwe n’Ubuyapani bizakomeza gukorana mu gusigasira umubano bamaze kugeraho.

Muri uru ruzinduko ruzarangira ku wa 09 Mutarama 2019  Perezida Kagame yaherekejwe n’abashoramari batandukanye b’Abanyarwanda, azanaganira n’abagize Ihuriro ry’abacuruzi b’Abayapani n’Abanyarwanda (Rwanda Japan Business Cooperation), anahure n’abayobozi b’ibigo bikomeye birimo Toyota, Mitsubishi n’abandi

U Rwanda n’u Buyapani bifitanye umubano  ushingiye ahanini ku bucuruzi, iterambere ry’ubukungu, ishoramari, kubaka ubushobozi n’ibindi. Perezida Kagame yaherukaga mu Buyapani mu Ugushyingo 2006.

Perezida Kagame na Madamu we bakiriwe n’Umwami w’Abami w’u Buyapani

Perezida Kagame na Madamu we bakiriwe n’Umwami w’Abami w’u Buyapani

Perezida Kagame na Madamu we bakiriwe n’Umwami w’Abami w’u Buyapani

Perezida Kagame na Madamu we bakiriwe n’Umwami w’Abami w’u Buyapani

Perezida Kagame na Madamu we bakiriwe n’Umwami w’Abami w’u Buyapani

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU