Peredida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yasabye abayobozi batandukanye bari mu muhango wo gusengera igihugu ko bakwiriye guterwa isoni no kubona abaturage bayobora barwaye bwaki kandi bo bameze neza.

Perezida Kagame na Madamu we bitabiriye umuhango wo gusengera igihugu

Muri aya masengesho (umuhango wo gusengera igihugu) azwi nka National Prayer Breakfast yabereye muri Kigali Convention Centre kuri iki cyumweru Taliki ya 13 Mutarama 2019,Perezida Kagame yavuze ko bidakwiye ko umuyobozi abaho neza mu gihe abo areberera bafite ibibazo.


Yagize ati: “Njye rwose mpora mfite impungenge ku kuzashorera abantu barwaye bwaki, bashonje, bameze nabi nkavuga nti ‘Mana ng’aba abantu bawe wanshinze’. Ntabwo umutima wanjye ujyanye na byo. Numva bidakwiye. Kugira ngo utazashorera abantu bameze batyo, ikintu cya mbere ni uko buri muyobozi bikwiye kumutera isoni. Mugomba kugira isoni. Iyo wemera indangagaciro ukazibura bikwiriye kugutera isoni.

Kugira ngo bishoboke hagomba kubaho imikorere n’imibanire hagati hagati y’abayobozi n’abo bayobora. Abayoborwa na bo bagomba gushyiraho akabo, bakumva ko usibye abayobozi badushinzwe ngo tutamera gutya natwe dukwiye kumva ko hari icyo dukora.”

Perezida Kagame yavuze kandi ko gusenga bitarangirira mu guhimiriza gusa ahubwo abanyarwanda bakwiriye guhuza amasengesho yabo n’ibikorwa by’indashyikirwa bifuza kugeraho.

Yagize ati: “Sinzi ko hari intara ku Isi irusha iya Afurika gusenga. Ariko, uko gusenga dukwiriye kuguhuza n’ibikorwa bijyanye n’ibyo twifuza. Ndetse bijyanye n’izo ndangagaciro. Gusenga bikaba gusaba gushima, kuvanamo imbaraga zikora ibyo dukwiriye kuba dukora nk’abantu. Ntabwo twaba abantu basa n’abihebye gusa imbaraga zabo bazishyira mu gusenga gusa. Ntabwo dukwiriye guhunga ibikomeye ngo twibwireko tuzajya tubaho tugahumiriza bikarangira. Ntabwo gusenga bikwiye kuba nk’ikinya abantu batewe bagasinzira bakumvako bameze neza.”

Perezida Kagame yasabye abayobozi guterwa isoni n’abantu barwaye bwaki
Perezida Kagame yasabye abayobozi guterwa isoni no kubona abantu barwaye bwaki

Aya masengesho ngarukamwaka yabaye ku nshuro ya 23 ategurwa n’Umuryango Rwanda Leaders Fellowship yitabiriwe n’abantu bagera kuri 700 barimo abagize guverinoma, abakuru b’amadini, abikorera ku giti cyabo, abambasaderi, n’abandi.

Umwaka ushize igikorwa nk’iki (gusengera igihugu) cyabaye tariki 13 Mutarama 2018 mu gihe ku nshuro ya mbere hari tariki 1 Nzeri 1995.

Cornerstone Worship Team ni yo yayoboye umwanya wo kuramya no guhimbaza Imana
Cornerstone Worship Team ni yo yayoboye umwanya wo kuramya no guhimbaza Imana
Umukuru w'Igihugu buri mwaka yitabira aya masengesho yo gushimira Imana ku byo yakoreye igihugu
Umukuru w’Igihugu buri mwaka yitabira aya masengesho yo gushimira Imana ku byo yakoreye igihugu
Umuvugizi wa ADEPR, Rev. Karuranga Ephrem, nawe yitabiriye
Umuvugizi wa ADEPR, Rev. Karuranga Ephrem, nawe yitabiriye
Dr Sezibera Richard aganira n'umwe mu bayitabiriye
Dr Sezibera Richard aganira n’umwe mu bayitabiriye
Umushumba Mukuru w'Itorero Ryera Bethesda, Bishop Rugamba Albert
Umushumba Mukuru w’Itorero Ryera Bethesda, Bishop Rugamba Albert
Minisitiri w'Ibidukikije, Dr Vincent Biruta, nawe yitabiriye iki gitondo cy'amasengesho
Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Vincent Biruta, nawe yitabiriye iki gitondo cy’amasengesho
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Dr Richard Sezibera ni umwe mu bayobozi bitabiriye aya masengesho yo kuragiza Imana igihugu
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Richard Sezibera ni umwe mu bayobozi bitabiriye aya masengesho yo kuragiza Imana igihugu

Umuyobozi w'Itorero Foursquare Rwanda, Dr. Bishop Masengo Fidèle
Umuyobozi w’Itorero Foursquare Rwanda, Dr. Bishop Masengo Fidèle
Umuyobozi ushinzwe Imibanire n’Imikoranire n’inzego muri MTN, Numa Alain (iburyo) na Chris Mwungura uyobora True Way Entertainment itegura iserukiramuco Rwanda Christian Film Festival
Umuyobozi ushinzwe Imibanire n’Imikoranire n’inzego muri MTN, Numa Alain (iburyo) na Chris Mwungura uyobora True Way Entertainment itegura iserukiramuco Rwanda Christian Film Festival

Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena, Bernard Makuza
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena, Bernard Makuza
Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente, aganira n'umwe mu bitabiriye aya masengesho
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, aganira n’umwe mu bitabiriye aya masengesho
Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Soraya Hakuziyaremye, ni umwe mu bayobozi barenga 700 bitabiriye aya masengesho
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Soraya Hakuziyaremye, ni umwe mu bayobozi barenga 700 bitabiriye aya masengesho
Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko umutwe w'Abadepite, Donatille Mukabalisa nawe yitabiriye
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, Donatille Mukabalisa nawe yitabiriye
Perezida w'Itorero ry'Igihugu, Bamporiki Edouard, yifatanya n'abandi mu ndirimbo zihimbaza Imana
Perezida w’Itorero ry’Igihugu, Bamporiki Edouard, yifatanya n’abandi mu ndirimbo zihimbaza Imana
Komiseri muri FPR Inkotanyi, Mukasine Marie Claire, ashima Imana
Komiseri muri FPR Inkotanyi, Mukasine Marie Claire, ashima Imana
Abayobozi bazamuye amaboko baha icyubahiro Imana bayishimira ibyo yagejeje ku Rwanda mu 2018
Abayobozi bazamuye amaboko baha icyubahiro Imana bayishimira ibyo yagejeje ku Rwanda mu 2018

Umukinnyi wa Sinema, Mazimpaka Kennedy, nawe yashimiye Imana ku byiza yagejeje ku Rwanda mu 2018
Umukinnyi wa Sinema, Mazimpaka Kennedy, nawe yashimiye Imana ku byiza yagejeje ku Rwanda mu 2018

Bati icyubahiro ni icy'Imana...
Bati icyubahiro ni icy’Imana…

Uyu mwanya uba wahariwe guhimbaza Imana, buri wese abikora mu buryo bumunyuze
Uyu mwanya uba wahariwe guhimbaza Imana, buri wese abikora mu buryo bumunyuze

Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, nawe yari yitabiriye
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, nawe yari yitabiriye

Apôtre Ndagijimana Joshua Masasu uyobora Evangelical Restoration Church yazamuye amaboko aha icyubahiro Imana. Ari kumwe n'umugore we Pasiteri Lydia Masasu
Apôtre Ndagijimana Joshua Masasu uyobora Evangelical Restoration Church yazamuye amaboko aha icyubahiro Imana. Ari kumwe n’umugore we Pasiteri Lydia Masasu
Abarenga 700 ni bo bitabiriye aya masengesho
Abarenga 700 ni bo bitabiriye aya masengesho

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA:

Amafoto: IGIHE

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU