Perezida wa Uganda Yoweri Museveni aranenga imikorere y’Umuryango w’Abibumbye uburyo ufite abawuhagarariye barimo n’ingabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuva mu 1960, ariko n’ubu abantu bakaba bakicwa umusubirizo.

Perezida Museveni aranenga uburyo abantu ‘bapfa nk’isazi’ muri Congo kandi Loni ihari

Perezida Museveni yavuze aya magambo ku wa mbere tariki ya 28 Mutarama 2019, mu nama ngarukamwaka y’abakora mu rwego rw’ubucamanza rw’iki gihugu cya Uganda.


Avuga ko ashidikanya ku kamaro k’umuryango w’abibumbye, aha niho akomoza kuri Congo ndetse ko na Leta ya Somalia nta “buyobozi buhamye” ifite.

Yavuze ko Somalia ari urugero rumwe yatanga, ariko yirinda gutanga izindi ngero z’ibindi bihugu “ku mpamvu za diplomasi [imibanire y’ibihugu].”

BBC itangaza ko mu ijambo rye, Perezida Museveni aranenga Loni, by’umwihariko ku kuba ihagarariwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo guhera mu mwaka wa 1960, ariko abantu ngo bakaba “bapfa nk’isazi”.

Muri iryo jambo rye, Bwana Museveni yanagaragaje amakenga ku mutekano bivugwa ko wagaruwe n’ubutumwa bw’ingabo za Loni zikorera muri Congo buzwi nka MONUSCO.

Yagize ati: “Ugiye muri Mali, ukajya n’aho handi hose, ndetse no muri Nigeria. Hari ibibazo bikomeye, no muri Tchad. Ariko hano twe twashinze inkingi y’umutekano.”

Nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru The Economist, ikigero cy’ibyaha muri Uganda kiraringaniye nubwo ibikorwa by’ubujura bikomeje kwiyongera. Iki kinyamakuru cyongeraho ko umutekano mucye wahindutse ikibazo cya politiki muri iki gihugu.

Ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni hamwe ku mugabane wa Afurika hakunze guhora intambara z’urudaca, aho usanga aha umutwe w’inyeshyamba wishe abaturage hirya naho ari uko, zimwe mu nyeshyamba zikomeje kuzengereza abaturage cyane cyane abo muri Teritwari ya Beni, ni iza ADF zikomoka muri Uganda zikaba zimaze imyaka isaga 20 ku butaka bwa Congo.

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU