Producer Pacento n’umukunzi we Umulisa Benitha uzwi nka Queen Nitha baritegura kwibaruka umwana wabo w’imfura nyuma y’igihe kinini bakundana mu buryo buzwi na bose.

baritegura kwibaruka imfura
Aba bombi bamaze igihe bakundana mu buryo buzwi

Urukundo rwa Benitha na Pacento rwamenyekanye nyuma yuko uyu mukobwa atandukanye n’umuraperi Lil G bigeze gukundana bakabica bigacika muri Showbiz nyarwanda.

Kuri ubu, Queen Nitha aritegura kwibaruka umwana wa mbere yabyaranye n’umukunzi we Pacento. Ku mbuga nkoranyambaga z’aba bombi, ntibasiba gushyira hanze amafoto agaragaza umunyenga w’urukundo rwabo ndetse bakanerekana ko bafitiye amatsiko imfura yabo.

Reka tubibutseko Pacento ubusanzwe yitwa Patience Dedithe Akimana akaba yaravutse kuya 15 Nzeli muwi 1989, avukira mu karere ka Huye ahazwi nk’I Tumba. Muzo amaze gukora zizwi harimo nka Nisamehe ya Safi na Riderman, Till I die yahuriyemo n’ibyamamare bitandukanye, n’izindi nyinshi.

Umulisa Benitha uzwi nka Queen Nitha
Umulisa Benitha uzwi nka Queen Nitha na Pacento baritegura kwibaruka imfura

Pacento n'umukunzi we Benitha baritegura kwibaruka Umulisa Benitha uzwi nka Queen Nitha

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU