Umugandekazi Quiin Abenakyo uherutse gukora amateka muri Miss World agatwara ikamba rya Afurika ndetse akaboneka mu bakobwa batanu ba mbere, yahawe akazi gakomeye azajya afashamo Minisiteri y’Ibidukikije muri icyo gihugu.

Quiin Abenakyo uherutse gukora amateka muri Miss World yahawe akazi gakomeye

Uyu mukobwa yatorewe kuba Nyampinga wa Uganda ku itariki ya 10 Kanama 2018 mu birori byabereye muri Kampala Sheraton mbere y’uko ajya muri Miss World mu Bushinwa abasha kwitwara neza. Ubu yahawe akazi gakomeye, yemejwe bidasubirwaho nka Ambasaderi w’Idukikije.


Minisitiri w’Ibidukikije muri Uganda, Godfrey Kiwanda, yatangaje iby’akazi Abenakyo yahawe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 16 Mutarama 2019, mu gikorwa cya Ekkula Pearl of Africa Tourism Awards cyari kibaye ku nshuro ya kane.

Yagize ati: “Insanganyamatsiko y’ubukerarugendo muri uyu mwaka ni ukurushaho gusangiza Isi inkuru zacu mu rwego rwo kurushaho kugera ku mibare iboneye muri uyu mwaka w’impinduramatwara, insanganyamatsiko izaba ari “Reka tuvuge neza inkuru zacu.”

Yavuze ko Miss Abenakyo azaba ari kumwe na bo mu bikorwa byo kumenyekanisha ubukerarugendo bwa Uganda bizatangira ku itariki ya 12 Gashyantare bikabera mu Burasirazuba bw’iki gihugu aho bazagera muri Jinja, Mbale n’ibice bimwe na bimwe bya Karamoja – Kidepo, ubundi bakagaruka ku isumo rya Acholi Murchison.

Miss Abenakyo yabwiye abitabiriye ikiganiro cyatangarijwemo ibi ko yiteguye gukora ibikomeye mu kuzuza izi nshingano yahawe.

Yagize ati: “Ibi nzabikora ku bw’igihugu cyanjye nishimiye, mfite ishema ryo gukorana na Minisiteri y’Ibidukikije ndetse n’abashinzwe kubuteza imbere kugira ngo twizere neza ko buri wese azi inkuru zo mu gihugu cyacu.”

Quiin Abenakyo uherutse gukora amateka muri Miss World yahawe akazi gakomeye

Ikinyamakuru Sqoop cyatangaje ko nka Ambasaderi w’ibyiza by’Ubukerarugendo, Miss Abenakyo, azajya abumenyekanisha imbere muri icyo gihugu no hanze yacyo mu bikorwa byiswe Tulambule Uganda.

Umuhuzabikorwa wa Ekkula Tourism Awards, Bismac Moses Amumpaire, yavuze ko ibi bihembo bizakomeza gutangwa no gutera imbaraga abateza imbere ubukerarugendo.

Abenakyo, ni we Nyampinga wa Uganda mu 2018. Asanzwe ari umunyeshuri muri Kaminuza ya Makerere, yiga mu ishami ry’ubucuruzi mu gashami k’iyi kaminuza kari muri Nakawa.

Uyu mukobwa w’imyaka 22, akomoka ahitwa Mayuge District mu Burasirazuba bwa Uganda. Yavutse muri Gashyantare 1996, se ni Umugande witwa Charles Sembera na nyina Alice Kyamulesire ukomoka muri Mayunge district.

Quiin Abenakyo uherutse gukora amateka muri Miss World yahawe akazi gakomeye

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU