Kuri uyu wa Mbere nibwo Martin Fayulu utavuga rumwe na leta iriho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yahamagarije abamushyigikiye kwitabira imyigaragambyo yo kwamagana icyemezo cy’urukiko rw’itegeko Nshinga.

RDC: Imyigaragambo yateguwe na Martin Fayulu yitabiriwe n’abantu mbarwa

Urukiko rwanzuye ko Félix Tshisekedi ari we watsinze amatora ya Perezida yo ku itariki ya 30 Ukuboza 2018,  imyigaragambyo y’abashyigikiye Martin Fayulu ikaba yaritabiriwe n’ababarirwa ku ntoki.

BBC dukesha iyi nkuru itangaza ko hari abapolisi benshi mu mujyi i Kinsahasa, iyi ikaba ishobora kuba ari yo mpamvu iyo myigaragambyo yitabiriwe n’abantu mbarwa.

RDC: Imyigaragambo yateguwe na Martin Fayulu yitabiriwe n’abantu mbarwa

Fayulu, watangajwe n’akanama k’amatora ka Congo ko ari we wakurikiye mu majwi Tshisekedi, yavuze ko yibwe intsinzi, ariko urukiko rw’itegeko Nshinga rwatesheje agaciro ubujurire bwe.

Imibare y’ibyavuye mu matora yahishuriwe bimwe mu bitangazamakuru, igaragaza ko Martin Fayulu yatsinze ayo matora.

Nyuma y’icyemezo cy’urukiko rw’itegeko Nshinga ku cyumweru, Bwana Fayulu yavuze ko yifata nka perezida wa Congo wemewe n’amategeko.

Yasabye amahanga kutemera ibyavuye mu matora byatangajwe n’akanama k’amatora ka Congo (CENI).


Yavuze kandi ko SADC, umuryango w’iterambere ugizwe n’ibihugu 16 byo mu Majyepfo ya Afurika na Congo ibereye umunyamuryango, yifurije ishya n’ihirwe Bwana Tshisekedi mu mirimo mishya yatorewe, nta soni igira. Fayulu yongeyeho ko Demokarasi irimo kwicwa muri Congo.

RDC: Imyigaragambo yateguwe na Martin Fayulu yitabiriwe n’abantu mbarwa
RDC: Imyigaragambo yateguwe na Martin Fayulu yitabiriwe n’abantu mbarwa
Martin Fayulu
Martin Fayulu, uvuga ko ariwe watsinze amatora

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU