Mu gace ka Mavivi, kari mu Majyaruguru ya Beni, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri RDC, inyeshyamba za ADF zikomoka muri Uganda, zagabye igitero zica abaturage 10.

Inyeshyamba za ADF zikomoka muri Uganda zagabye igitero zica abantu 10

Iki gitero cyagabwe mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya 7 Mutarama 2019, zica abantu 10 abandi babiri barakomeretswa, zinasahura amatungo, ibiribwa n’ibindi bikoresho.


Nk’uko bitangazwa n’umuyobozi muri aka gace ka Mavivi, Gervais Makofi Bukuka avuga ko izi inyeshyamba za ADF zagabye igitero ahagana saa yine z’ijoro, zimaze kwica abaturage ibyo zasahuye bizikorera abandi barazitwaza.

Radiyo Okapi dukesha iyi nkuru, itangaza ko abenshi mu bishwe ngo bakomoka mu miryango ifite ababo bari mu gisirikare cya Leta (FARDC). Sosiyeti Sivile ikaba isaba ko ingabo za Leta zakongera kugaba ibitero kuri izi nyeshyamba zikomeje guhutaza uburenganzira bw’ikiremwamuntu cyane cyane muri teritwari ya Beni.

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU