Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, muri Kivu y’Amajyepfo, inyeshyamba za Raia Mutomboki zikorera abagore iyicarubozo no kubasambanya ku ngufu by’akarenga nkuko byagaragajwe n’impuguke za Loni.

Muri Shabunda inyeshyamba zikorera abagore iyicarubozo n’ubusambanyi bukabije

Mu mpera z’ukwezi gushize, nibwo impuguke za Loni zishinzwe gukora iperereza ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu mu Burasirazuba bwa Congo, zasohoye Raporo y’igihembwe igaragaza ibyo zabonye.


Muri iyo raporo, impuguke zivuga ko zasanze ihonyorwa rikabije ry’uburenganzira bwa muntu mu gace ka Shabunda, by’umwihariko ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro birimo gufata ku ngufu abagore n’abakobwa, bikozwe n’igice cya Raia Mutomboki kiyobowe n’uwitwa Masudi Alimasi Kokodikoko.

Impuguke zivuga ko muri Nzeri 2018, izo nyeshyamba zamaranye abagore 17 iminsi ine mu buvumo buri mu ishyamba rya Lubila, bakamara iyo minsi yose basambanywa banatotezwa.

Mu buhamya bwatanzwe n’abahohotewe, umwe mu bahoze muri izo nyeshyamba, sosiyete sivile n’abandi, bavuga ko abagore 15 bashimuswe mu bitero izo nyeshyamba zagabye ku baturage ba Lubila ku matariki ya 8 na 9 Nzeri 2018.

Abagore n’abakobwa 15 bari hagati y’imyaka 15 na 70 barashimuswe icyo gihe, bajyanwa mu buvumo buri mu ishyamba rya Lubila ahari ibirindiro bya Raia Mutomboki, igice cya Kokodikoko.

Abo bagore bavuga ko bamaze kugera mu buvumo, basanzemo abandi bagore babiri batazi aho bashimuswe baturutse,kandi ko mu minsi ine bahamaze, ngo inyeshyamba zabasimburanwagaho zibasambanya zikanabakorera iyicarubozo.

Raporo y’impuguke ivuga ko inyeshyamba zanajombaga ibintu mu bitsina by’abo bagore, utatse cyangwa ushatse kubyanga bakamwigirizaho nkana bamukorera iyicarubozo rikabije.

Gusambanya abo bagore n’abakobwa byakorerwaga mu maso y’Umuyobozi w’inyeshyamba, Kokodikoko. Uyu ni na we watangaga uburenganzira bwo gusambanya abo bagore.

Abafashwe ku ngufu bavuga ko iyo kubasambanya byajyaga gutangira, inyeshyamba zazaga ziri gusakuza ngo ‘Icyayi! Icyayi, zikaririmbaga n’indirimbo zuzuyemo amagambo ateye isoni, ari nako zishimira umuyobozi wabo Kokodikoko.

Kokodikoko yahitaga atoranyamo abagore n’abakobwa beza agomba gusambanya cyane cyane agatoranya abakiri bato. Iyo yarangizaga kubasambanya, ngo yahitaga atanga uburenganzira ku zindi nyeshyamba.

Abatanze ubuhamya bavuga ko izo nyeshyamba zirimo n’abana batagejeje ku myaka 18 kandi na bo bafata abagore ku ngufu.

Tariki 8 Ugushyingo 2018, impuguke zavuganye na Kokodikoko kuri telefone, ahakana ibyo we n’ingabo ze bashinjwa, ariko we yavuze ko nta gufatwa ku ngufu na kumwe yigeze yumva muri Lubila. Yanavuze ko nta bana baba mu ngabo ze.

Impuguke zasabye Guverinoma ya Congo gukora iperereza ryimbitse no kugeza mu butabera abafite uruhare mu gufata abagore ku ngufu no gukoresha abana mu bikorwa by’inyeshyamba muri Shabunda.

Gufata abagore ku ngufu no gukoresha abana mu gisirikare ni bimwe mu byaha byibasiye inyokomuntu bihanwa n’amategeko mpuzamahanga.

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU