Umukinnyikazi wa filime hano mu Rwanda Sandrine Dushimimana abona Mwiseneza Josiane adakwiriye kwambikwa ikamba rya Miss Rwanda 2019 kandi ko adakwiye kugaragara no mu bisonga.

Sandrine Dushimimana yavuze ukuntu Mwiseneza Josiane adakwiriye ikamba rya Miss Rwanda

Muri iyi minsi inkuru irikugarukwaho na besnhi ni itorwa rya Miss Rwanda 2019, aho hamaze kumenyekana abakobwa 20 bazavamo Nyampinga w’u Rwanda 2019.


Muri aya marushanwa yo gushakisha umukobwa w’uburanga n’ubwenge uzahagararira u Rwanda muri 2019, Mwiseneza Josiane niwe urikugarukwaho na benshi, uyu mukobwa wamenyekanye kubera kwitabira irirushanwa akoze urugendo rurerure n’amaguru kuri ubu afite abakunzi benshi bamushyikiye kubera umuhate yagaragaje ubwo yitabiraga iri rushanwa, aho abenshi bifuzako yaba Miss Rwanda 2019.

Mukiganiro n’Ibyamamare dukesha iyi nkuru bagiranye n’umukinnyi kazi wa Filime uri mubakunzwe hano mu Rwanda, Sandrine Dushimimana, ku bwe yavuzeko Mwiseneza adakwiriye ikamba rya Miss Rwanda ndetse ngo ntabwo akwiriye no kugaragara mu bisonga ahubwo akwiye ikamba rya Miss Popularity.

Sandrine Dushimimana yavuze ukuntu Mwiseneza Josiane adakwiriye ikamba rya Miss Rwanda

Sandrine yagize ati: “Ndamutse ngize amahirwe yo gutoranya umwe muri bariya bakobwa 20 uwaba Miss Rwanda, ntabwo Mwiseneza yaza no mu bisonga gusa wenda namugira Miss Popularity.”

Sandrine yavuzeko nawe ari mubashyigikiye Josiane ariko abona adakwiriye kuba Miss Rwanda kuko hari ibyo atujuje. Yagize ati: “Josiane nanjye ndi mubamushyigikiye, ni umukobwa mwiza ariko hari ibyo atujuje nko kuba yabasha guserukira u Rwanda ngo aduhagararire akoreshe indimi mpuzamahanga, ibyo nabonye atabishora.”

Uyu mukobwa yashimiye Mwiseneza umuhate yagize wo kwitinyuka akitabira Miss Rwanda mugihe iri rushanwa ryafatwaga nk’irijyamo abana bo mu mujyi gusa. Yagize ati: “Ndamushimira cyane umuhate yagaragaje yitabira Miss Rwanda, ndasaba nabandi bakobwa bameze nkawe kwitinyuka kuko amarushanwa nkaya ntiyashyiriweho abanyamugi gusa.”

Sandrine ni umukinnyi wa Filime, yagaragaye muri filime yitwa Teta hamwe n’iyitwa Ab’ubu itarajya hanze.

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU