Umubyinnyi ukomoka i Huye ariko umaze kwamamara ku Isi, Sherrie Silver mu byishimo byinshi n’ishimwe rikomeye ku mutima nyuma yo gusoza imirimo yo gusana inzu nshya yaguriye abana arera bahoze mu buzima bwo ku muhanda.

Sherrie Silver mu byishimo nyuma yo kubonera urugo rushya abana afasha

Sherrie Silver amaze iminsi mu Rwanda, aho yaje gusangira iminsi mikuru n’abana batishoboye no gukurikirana iby’abo afasha babaga mu bukode kuri ubu akaba yarabaguriye inzu iherereye mu Murenge wa Nyakabanda, mu Karere ka Nyarugenge.


Nyuma yo gusoza imirimo yose irebana no kuvugurura iyi nzu no kuyisana, Sherrie Silver mu byishimo byinshi yatangaje ishimwe afite ku mutima abinyujije ku rubuga rwa Instagram akoresha.

Yagize ati: “Twabigezeho bantu banjye. Children Of Destiny ubu ifite icumbi rihoraho. Mwarakoze gutuma ibi bishoboka, nabashije kugura no kuvugurura inzu nshya y’abana bahoze baba ku muhanda.”

Yavuze ko uru ari rwo rwibutso rukomeye rw’ubuzima bwe, ashimira inshuti ze ziganjemo ababyinnyi bo mu Rwanda, zamufashije mu bikorwa byo gusana neza iyi nzu ababwira ko byatumye ashira igitutu yari amaze iminsi afite.

Sherrie Silver yanasabye abifuza gutera inkunga uyu mushinga wo gufasha akora gukomeza kumushyigikira bashyira inkunga ishoboka ku rubuga rwitwa Donorbox akayikusanya kugira ngo akomeze ibikorwa byo kubarihirira amashuri n’ibindi nkenerwa abifatanyije n’amafaranga akura mu kazi ke.

Sherrie Silver afite ishimwe nyuma yo kubonera urugo rushya abana afasha
Sherrie Silver mu byishimo byinshi nyuma yo kubonera urugo rushya abana afasha

Uyu umunyarwandakazi uvuka mu Karere ka Huye, ariko wakuriye mu Bwongereza, amaze kwamamara mu kubyinira abahanzi bakomeye ku Isi mu ndirimbo zabo, ndetse aheruka no kuyobora no kugaragara mu mbyino z’iyitwa ’This Is America’ ya Childish Gambino yaciye ibintu mu mwaka ushize ikamuhesha ibihembo bikomeye birimo ibya MTV.

Kuva mu 2016 yatangiye kuza mu Rwanda agakora ibikorwa byo gufasha abana batishoboye. Yafashe aba bane (abahungu batatu n’umukobwa umwe) babaga ku muhanda, abashakira inzu n’umuryango nawo utari wishoboye uzajya ubitaho. Urugo rwabo yarwise ‘Children Of Destiny’

Iyi nzu mu minsi ishize ni uku yari imeze
Iyi nzu mu minsi ishize ni uku yari imeze
Yashimiye ababyinnyi bo mu Rwanda bamufashije kuvugurura inzu nshya
Yashimiye ababyinnyi bo mu Rwanda bamufashije kuvugurura inzu nshya

Abana Sherrie Silver afasha bafite ibyishimo
Abana Sherrie Silver afasha bafite ibyishimo

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU