Umunyarwandakazi Nana Weber ukoresha imbuga nkoranyambaga cyane wamenyekanye ku izina rya Supersexy yatutswe bikomeye n’abafana ba Mwiseneza Josiane, azira ifoto yashyize hanze imugaragaza mu myaka icumi ishize akavuga ko icyo gihe yasaga na Miss Josiane.

Super Sexy yatutswe bikomeye kubera ifoto yashyize hanze akavuga ko mu myaka 10 yasaga na Mwiseneza Josiane

Super Sexy yifashishije urukuta rwe rwa instagram akurikirwaho n’abatari bake arangije ashyiraho ifoto ye mu cyiswe ’#10yearschallenge’ ayiherekeresha amagambo agira ati: “Umuntu arambwiye ngo hano nasaga na Miss Josiane ; Nimutore Twin wanjye JOSIANE murebe ko nawe atazaba SUPERHOT.”


Aya magambo ya Supersexy uzwiho gusangiza abamukurikirana amafoto ashotora abagabo ntiyakiriwe neza na bamwe mu bafana ba Josiane, aho bamubwiye ko Josiane ntaho ahuriye nawe kuko ari umwimerere adakoresha mukorogo mu gihe hari n’utatinye kumubwira ko ari indaya.

Super Sexy yatutswe bikomeye kubera ifoto yashyize hanze akavuga ko mu myaka 10 yasaga na Mwiseneza Josiane
Iyi niyo Foto Super Sexy yashyize hanze yisanisha na Josiane mu myaka 10 ishize

Hari uwagize ati: “Ahubwo iyo ya cyera utaramenya kwambara ubusa niho wari mwiza”, Undi ati “Barakubeshye kbs wow miss@josiane akurusha ubwiza na n’ubu wisiga amamesa.”

Hari undi wagize ati: “Wabikurahe c gusa nkawe wanyendewe yumukobwa @n.supersexy bi….tch.” Uyu yongeye gutambutsa ubundi butumwa agira ati:“Ubwiyemezii nkubwo wagirango ntiwiyizi uri mubii Josiane akurusha ubwiza wambuku wee yumukobwa urebe pic ze neza kwa @thecatvevo250 ubundi uzibe wamboziii wee.”

Gusa n’ubwo hari abibasiraga Super Sexy hari n’abandi bagaragaye bamushyigikira ndetse bamubwira ko Imana yamukuye kure ugereranyije n’uko yari ameze.

Reba Bimwe mu bitekerezo bikomeje gutangwa ku ifoto yashyize hanze avuga ko hari uwamubwiye ko mu myaka 10 ishize yasaga na Miss Josiane aho Supersexy yatutswe bikomeye n’abafana ba Josiane.

Super Sexy yatutswe bikomeye kubera ifoto yashyize hanze akavuga ko mu myaka 10 yasaga na Mwiseneza JosianeSuper Sexy yatutswe bikomeye kubera ifoto yashyize hanze akavuga ko mu myaka 10 yasaga na Mwiseneza Josiane
Super Sexy yatutswe bikomeye kubera ifoto yashyize hanze akavuga ko mu myaka 10 yasaga na Mwiseneza Josiane

ESE KOKO WOWE IYO UREBYE USANGA KOKO JOSIANE UBU ASA NA SUPER SEXY WO MU MYAKA 10 ISHIZE?

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU