Umuhanzi Diamond Platnumz wo muri Tanzania, avuga ko umukobwa wo muri Kenya witwa Tanasha Donna amukunda urukundo rumurimo, ko atari ukumukurikiraho amafaranga.

Tanasha ankunda ku bw’urukundo rumurimo ntabwo ari ku bw’amafaranga- Diamond

Ibi umuhanzi Diamond yabitangaje ku wa Kane tariki ya 24 Mutarama 2019, ubwo yagiranaga ikiganiro na Wasafi Tv abereye n’umuyobozi. Diamond yashimangiye ko Tanasha amukunda bya nyabyo, bitandukanye n’ibivugwa ko amukurikiyeho amafaranga.


Yagize ati: “Tanasha ndamukunda kandi na we ni uko, ni mukuru kandi nta rugamba afite rwo guhangana n’abo twahoze dukundana.”

Diamond akomeza avuga ko Tanasha agomba kumwitaho kabone n’ubwo yaba nta mafaranga afite.

Ati: “Ntabwo turi kumwe kubera amafaranga mfite ahubwo ni ku bw’urukundo, na we ubwe yashobora kuyishakira kuko nyina aba mu Bubiligi, naho se akaba ari umutaliyani, barishoboye ntabwo asonzeye amafaranga.”

Tanasha ankunda ku bw’urukundo rumurimo ntabwo ari ku bw’amafaranga- Diamond
Tanasha amukunda urukundo rumurimo adakurikiye ifaranga

Urukundo rwa Diamond na Tanasha rwatangiye kuvugwa mu mpera z’umwaka ushize. Uyu mugabo usanzwe afite abana babiri yabyaranye n’abagore babiri batandukanye, akaba yari yaratangaje ko ubukwe bwabo buzaba ku wa 14 Gashyantare 2019, nyuma aza kubwigiza inyuma.

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

5 IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU