Tanasha Donna witegura kurushinga na Diamond Platnumz, yahishuriye abakunzi be uburyo yamenyanye na Diamond umaze kwigarurira imitima ya benshi mu ruhando rwa muzika.

Tanasha Donna yahishuriye abafana be uko yamenyanye na Diamond Platnumz

Mu kiganiro yagiranye n’abafana be kuri Instagram, Tanasha yabajijwe ku mubano we na Diamond, aho umufana umwe yabajije iki kibazo: “Ni gute wahuye na Diamond?” Mu gusubiza uyu mufana we, Tanasha yagize ati: “Twahuye mu myaka ibiri ishize turi muri Club ariko ntabwo twigeza tuvuganaga kugeza mu mpera z’umwaka ushize.”

Tanasha Donna yahishuriye abafana be uko yamenyanye na Diamond Platnumz

Undi mufana yifuje kumenya icyaba cyaramuteye kumva yiyumvamo Diamond ku buryo byagera n’aho babana, yifuza kumenya niba byari uburyo bwo kwiyamamaza gusa.

Tanasha yasubije agira ati: “Ibyo ntabwo ari byo. Sibyo rwose.”

Tanasha Donna yahishuriye abafana be uko yamenyanye na Diamond Platnumz

Abajijwe icyatumye akunda Diamond kugeza n’ago yemera ko bashingana urugo, Tanasha yasubije agira ati: “Diamond Platnumz ni umuntu utuje, umunyakuri, arakora cyane, agira urukundo kandi azi kwita ku mukunzi we, yego byose bimurimo.”

Ubwo Diamond yitabiraga igitaramo serukiramuco ‘Wasafi Festival’ cyabaye ku itariki ya 24 Ukuboza 2018, i Embu, yemeje ko Tanasha afite ubwiza buhebuje, by’umwihariko ko amenya ibyifuzo bye mu buriri, aho yagize ati: “Tanasha ni mwiza, ni umunyakenya, afite uburanga kandi yumva ibyifuzo byanjye mu buriri, hari ikintu kidasanzwe kuri we.”

Urukundo hagati ya Diamond na Tanasha rwatangiye kumenyekana mu mwaka ushize, ari nabwo Diamond yanatangaje ko ariwe ateganya kugira umugore uzasimbura Zari Hassan batandukanye.

Diamond yari yatangaje ko ubukwe bwe n’uyu mukobwa buzaba ku munsi wahariwe abakundana, ku wa 14 Gashyantare 2019, bukaba iminsi ine ariko nyuma yaje gutangaza ko bwigijwe inyuma.


Ibi byateye urujijo benshi bavuga ko uru rukundo rwabo rushobora kuba rutariho ahubwo ko ari uburyo Diamond yifashishije kugirango yamamaze ibitaramo bye yagombaga gukorera muri Kenya.

Tanasha, usanzwe uzwi ku kabyiniro ka Zahara Zaira
Tanasha yahishuye yamenyanye na Diamondavuga ko yahuriye na Diamond muri Club

Mu mpera z’icyumweru gishize Diamond yakomeje kugaragaza ko afitiye urukundo Tanasha aho mu mpera z’icyumweru gishize yamujyanye kumwereka nyirabukwe, Sandrah amwereka n’abandi bo mu muryango barimo mushiki we, Esma n’abandi bagize umuryango.

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA:

IGITEKEREZO 1

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU