Ishami rishinzwe gukumira ibiza muri Thaïlande ryatangaje ko abantu 463 bahitanywe n’impanuka zo mu mihanda mu bihe by’iminsi mikuru isoza umwaka wa 2018.

Thaïlande: Abantu 463 baguye mu mpanuka zo mu mihanda mu minsi irindwi

Impanuka 3 791 ni zo zabaye muri Thaïlande mu minsi irindwi kuva ku wa 27 Ukuboza 2018 kugeza ku wa 2 Mutarama 2019.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO) ritangaza ko nibura abantu babarirwa mu 22,941 bahitanwa n’impanuka zo mu muhanda muri Thaïlande buri mwaka.


Raporo ya WHO igaruka ku mutekano wo mu muhanda igaragaza ko nibura ku munsi abantu 62 bava mu buzima mu gihe mu bihe by’iminsi mikuru bageze kuri 66.

Abahitanwa n’impanuka biganjemo abamotari (73%) bitewe n’uko ubu aribwo bwikorezi bwifashishwa cyane mu gihugu.

Ishami rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda muri Thaïlande ryatangaje ko umubare munini w’abaguye mu mpanuka (41.5%) bari basinze mu gihe 28% bagenderaga ku muvuduko ukabije.

Intara ya Chiang Mai y’Amajyaruguru niyo yagaragayemo impanuka nyinshi, zahitanye abantu 16.

Mu myaka ishize hashyizweho abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda mu ntara ndetse abamotari bategekwa kwambara ingofero z’ubwirinzi.

CNN yanditse ko ahenshi bidakorwa kubera ruswa itangwa.

Nikorn Jumnong wahoze ari Minisitiri wungirije w’Ubwikorezi akaba n’Umuyobozi w’umuryango uharanira umutekano w’abantu (People’s Safety Foundation) yatangaje ko umutekano wo mu muhanda uzagira ireme ruswa nihagarara.

Yagize ati “Iki ni ikibazo gikomeye kandi kiri ku mpande zombi. Abashyira mu bikorwa itegeko rya ruswa babona ririmo ibyuho ndetse abagenzi ntabwo baryubahiriza.’’

Raporo ya WHO igaragaza ko muri Thaïlande, ½ cy’abamotari aribo bambara ingofero, abagenzi bazambara ni mbarwa mu gihe 58% by’abashoferi bambara imikandara.

WHO ivuga ko buri wese yambaye casque byarinda 40% by’impfu z’impanuka mu mihanda. Imibare y’abahitanwa n’impanuka zo mu mihanda muri Thaïlande yaragabanutse iva kuri 36.2 ku bantu 100 000 mu 2015, igera kuri 32.7 ku 100 000.

Muri Vietnam, abantu 111 baguye mu mpanuka 147 mu minsi ine hagati ya tariki ya 29 Ukuboza 2018 n’iya 1 Mutarama 2019.

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU