Umukobwa witwa Tuyishimire Cyiza Vanessa abaye umukobwa wa kane usezerewe mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2019, yasezerewe bagenzi be bagwa mu kantu bamwe basuka amarira.

Tuyishimire Cyiza Vanessa abaye umukobwa wa kane usezerewe mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Mutarama 2019, umukobwa wa kane yasezerewe mu mwiherero wa Miss Rwanda 2019 uri kubera i Nyamata kuri La Palisse Hotel.


Uwakurikiye abandi batashye ni Tuyishimire Cyiza Vanessa wari ufite nomero 33 akaba yaraserukiye Intara y’Amajyepfo, mugenzi we wasezerewe ku munsi w’ejo witwa Umurungi Sandrine na we yaserukiye iyi Ntara.

Tuyishimire Cyiza Vanessa yakuwemo nyuma y’uko abandi bakobwa batsinze ikizamini cyo kuvugira mu ruhame naho abandi batanu bakaba bakomeje ku bwo gutorwa cyane kurusha abandi mu matora yo kuri telefone.

Yasigaranye na mugenzi we Inyumba Charlotte wari ufite nomero 6, bagenzi be batoye birangira Tuyishimire Cyiza Vanessa agize amajwi make bityo ahita ataha.

Abakobwa batanu bayoboye mu matora yo kuri Telefone ni:

  1. Mwiseneza Josiane (31,571)
    2. Bayera Nisha Keza (28,930)
    3. Uwicyeza Pamella (18,276)
    4. Niyonsaba Josiane (17,518)
    5. Mutoni Oliver (17,473)
Ababaruye amajwi mbere y'uko abakobwa bakomeza bamenyekana
Ababaruye amajwi mbere y’uko abakobwa bakomeza bamenyekana
Inyumba Charlotte na Cyiza Vanessa ni bo bari basigaye hagomba gutoranywamo umwe undi agataha
Inyumba Charlotte na Cyiza Vanessa ni bo bari basigaye hagomba gutoranywamo umwe undi agataha
Abakobwa bagenzi be mu kumusezeraho abenshi amarira yashotse
Abakobwa bagenzi be mu kumusezeraho abenshi amarira yashotse

Ubwo Mwiseneza yasezeraga kuri Cyiza Vanessa
Tuyishimire ahoberana na Mwiseneza Josiane wakomeje mu irushanwa ari imbere mu majwi yo kuri telefoni
Byari bigoye gusezera kuri mugenzi wabo usoje urugendo
Byari bigoye gusezera kuri mugenzi wabo usoje urugendo
Abakobwa batanu batowe cyane kurusha abandi byabahaye amahirwe yo gukomeza
Abakobwa batanu batowe cyane kurusha abandi byabahaye amahirwe yo gukomeza
Mbere gato y'uko bakuramo Cyiza Vanessa bose bari bishimye baseka...
Mbere gato y’uko bakuramo Cyiza Vanessa bose bari bishimye baseka…

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU