Mu rukundo ku bashakanye, kubahana, kwizerana, kubabarirana n’imibonano mpuzabitsina niryo shingiro ry’urugo rukomeye. Kuri uyu umugore ukiri isugi nyuma y’imyaka 5 ashyingiwe we siko byagenze nkuko ubuhamya bwe bubyerekana. 

Ubuhamya bubabaje bw’ umugore ukiri isugi nyuma y’ imyaka 5 ashyingiwe

uyu mugore utarashatse ko amazina ye atangazwa, atangira avuga ati nari mfite imyaka 17 niga mu kiciro cya mbere cya kaminuza ubwo nahuraga n’ umukunzi wanjye. Nyuma y’amezi atandatu yansabye ko njya kumwereka ababyeyi, ababyeyi banjye baha umugisha urukundo rwacu.


Nyuma y’ umwaka umwe twahise dushyingiranwa. Turakundana, mfite ishema ryo kwitwa umugore we n’ ubwo maze imyaka 6 tubana nkaba nkiri isugi.

Umunsi dushyingiranwa numvaga mfite ubwoba ariko bwarinze bucya nta kibaye. Twariye inkoko, turasenga, dutera urwenya kuri kano na kariya nyuma tugwa agacuho turasinzira. Ibi niko byakomeje kugenda hashira ibyumweru bibiri.

Hashize ibyumweru bitatu dukoze ubumwe, yaranyicaje arambwira ngo nshyire imbaraga mu masomo yanjye, nkomeze ntere ishema we n’ ababyeyi banjye ngire amanota meza. Iyi niyo mpamvu yampaye ituma ntacyo amarira mu gitanda.

Naramwenyuye ndavuga nti mana wampaye umugabo mwiza. Hashize imyaka ibiri nkiri isugi, ntamuca inyuma. Ku ishuri nabaga mpanganye n’ ikigeragezo.

Nubwo ndi umuntu udasamara nzi icyo kwiyemeza aricyo, kandi ko ibiruta byose niwe mugabo wenyine nakunze, sinshaka kwibabariza umugabo. Ntekereza ko nzakomeza kwihangana kuko ntazi uko gutera akabariro bimera.

Hashize imyaka itatu ababyeyi banjye batangiye kuduhata ibibazo, batubaza impamvu nta mwana dufite, ariko mbona mabukwe na data bukwe kuba tutarabyara nta kibazo babifiteho.

Ababyeyi banjye ntibari baziko nubwo hashize imyaka itatu atarankoraho n’ inshuro imwe nkiri isugi, ariko ababyeyi be basaga n’ aho bo babizi.

Imyaka itanu irashize ataransaba n’ inshuro imwe rukumbi. Icyo nakubwira ni uko umugabo wanjye ari umutinganyi. Si umutinganyi usanzwe ahubwo ni umutinganyi ubikomora mu bwoko bwabo. Uyu munsi mvuga ibi hashize amezi 6 ndi mu gahinda.

Umugabo wanjye yambwiye ko mu bwoko bwabo, bashaka umukobwa akiri isugi. Akabana n’ umugabo imyaka 8 bataratera akabariro. Umugabo wanjye yambwiye ko imyaka 8 nishira azazana ingurube njye nayo tukararana icyumweru cyose tukabona kongera kurarana noneho tukanatangira gutera akabariro.

Ubu buhamya bwatambutse ku kinyamakuru Afrikmag kibanda ku nkuru zo muri Afurika. Iki kinyamakuru ntabwo cyagaragaje imyirondoro y’ uyu umugore ukiri isugi.

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU