Raporo nshya y’Umuryango urwanya ubukene Oxfam ivuga ko umwaka wa 2018 wabaye uw’ubusumbane bukabije ku Isi mu ubukungu kuko abakire barushijeho gukira, abakene bakarushaho gutindahara.

Ubukungu bw'abaherwe 26 ba mbere ku Isi bungana n’ubwa kimwe cya kabiri cy’abayituye

Abaherwe 26 ba mbere ku Isi bikubiye ubukire bungana n’ubw’abantu miliyari 3.8 , ni ukuvuga kimwe cya kabiri cy’abatuye Isi, umuryango OXFAM ukaba uvuga ko muri 2018, abaherwe 2 200 hirya no hino ku Isi, ubukungu bwabo bwiyongereyeho miliyari 900 z’amadolari.


Ikinyamakuru The Guardian dukesha inkuru kivuga ko buri umwe mu baherwe ba mbere ku Isi, ku munsi yungukaga miliyari 2.5 z’amadolari.

Buri umwe muri abo baherwe kandi ubukire bwe bwiyongereyeho 12% ku mwaka mu gihe abakene bangana na miliyari 3.8 ubukungu bwabo bwagabanyutseho 11 %.

Raporo ivuga ko ubwo busumbane bwaje gutuma uwo mwaka abaherwe 26 bonyine bikubira kimwe cya kabiri cy’u bukungu bw’Isi, bavuye kuri 43 bari babwikubiye mu 2017. Mu 2016 kimwe cya kabiri cy’ubukungu bw’Isi cyari mu biganza by’abaherwe 61.

Mu bindi iyo raporo yagaragaje harimo ko mu myaka icumi ishize, abaherwe batunze miliyari z’amadolari bikubye hafi kabiri. Hagati ya 2017 na 2018, nibura buri munsi habonekaga umuntu mushya ufite miliyari z’amadolari.

Nk’umuherwe wa mbere ku Isi, Jeff Bezos ufite urubuga rucururizwaho rwa Amazon, ubukungu bwe bwiyongereyeho miliyari z’amadolari 112 ku mwaka. Ufashe ubukire bwe bwose, 1 % ryabwo ringana n’ingengo y’imari yagenewe ubuzima muri Ethiopia, igihugu gifite abaturage miliyoni 105.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa n’ubukangurambaga muri Oxfam, Matthew Spencer, yavuze ko uko agatsiko gato k’abaherwe gakomeza gutera imbere, ari ko miliyari z’abakene zirushaho gutindahara.

Oxfam ivuga ko nubwo abaherwe aribo bafite amafaranga menshi, imisoro myinshi itangwa n’abakene.

Uyu muryango uvuga ko kugira ngo ubusumbane bukabije bugabanyuke, Guverinoma zikwiriye gushyiraho ibikorwa remezo byorohereza buri muturage kubona ubuvuzi, uburezi n’ibindi.

Uvuga ko kandi Leta zikwiriye gushakisha abahunga imisoro bakayishyura kandi bagaharanira ko abakire bishyura imisoro ikwiriye kuko akenshi basora make ugereranyije n’abantu baciriritse.

Ubukungu bw'abaherwe 26 ba mbere ku Isi bungana n’ubwa kimwe cya kabiri cy’abayituye
Jeff Bezos nyiri kompanyi ya AMAZON ni we muherwe wa mbere ku Isi kugeza ubu

Iyo raporo ya Oxfam isohowe mu gihe hagiye gutangira inama mpuzamahanga yiga ku bukungu i Davos mu Busuwisi izwi nka World Economic Forum.

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU