Ubukwe bwa Diamond n’ikizungerezi cyo muri Kenya Tanasha Dona Oketch bwasubitswe habura ukwezi kumwe n’iminsi irindwi gusa ngo bube, nyuma kandi y’amezi abiri aba bombi batangiye gusakaza iby’urukundo rwabo

Tanasha yavuze ku mwihariko w'ibizaranga ubukwe bwe na Diamond Platnumz

Ubwo bagaragazaga urukundo rwabo bwa mbere bamwe bagize ngo ni urwenya, ariko byaje gukomera ubwo aba bombi batangazaga ko bafite ubukwe ku wa 14 Gashyantare 2019.


Bari baherutse gushimangira ko ubukwe bwabo buzagira umwihariko wo gutuma abantu benshi babwisangamo bidateye akavuyo, batangaza ko buzaba mu minsi ine yikurikiranya aho buzarangira bagahita berekeza i Dubai mu kiruhuko cy’ukwezi kwa buki.

Kuri ubu iby’urukundo rwabo bikaba byatangiye gukemangwa nyuma y’aho Diamond Platnumz atangarije ko yabaye asubitse ubukwe bwabo.

Aganira na Wasafi TV, Diamond yavuze ko yabaye yigije inyuma itariki y’ubukwe kubera ko ashaka kuzakora ibirori by’akataraboneka binogeye ijisho kandi bikitabirwa n’ibyamamare bitandukanye ndetse n’abandi bantu benshi.

Yagize ati: “Ubukwe bwanjye bwagombaga ku munsi w’abakundana tariki 14 Gashyantare 2019, ariko twabwigije inyuma. Hari abantu benshi bagomba kubwitabira. Ndateganya ko na Rick Ross azaba ari mu bantu bafite amazina akomeye bazabwitabira.”

Tanasha na Diamond bari baragiye kwiyereka imiryango ndetse ishima umubano wabo inawuha imigisha.

Umwaka ushize nibwo Diamond na Tanasha ukorera radiyo yo muri Kenya yitwa NRG, batunguye benshi bavuga ko bakundana.

Hari abatangiye gukemanga uyu mubano bemeza ko washibutse mu masezerano y’imikoramire ku bitaramo byo muri Kenya iyi radiyo yari ifitanye na Wasafi ndetse bagashimangira ko ibyawo byarangiranye na yo, hakaba n’abandi bahamyaga ko ibi byakozwe mu buryo bwo kwamamaza no gukomeza gushitura benshi.

Mu gihe cy’ukwezi n’imisago inkuru zitandukanye zimaze iminsi zandikwa ku rukundo rwa Diamond na Tanasha, ariko mu minsi ishize uyu mukobwa yavuze ko ahagaritse ibyo gushyira umubano we n’umukunzi ku karubanda anasiba amafoto bombi bari bahuriyemo.

Hashize iminsi bongeye gukwirakwiza amafoto bishimanye nyuma y’ibitaramo bya Wasafi Festival i Embu, Mombasa na Nairobi muri Kenya bashaka gukomeza kwemeza abantu ko iby’urukundo rwabo ari ukuri.

Yaba Tanasha cyangwa Diamond nta n’umwe wigeze yemeza cyangwa ngo ahakane niba urukundo rwabo rugamije kwamamaza.

Uyu mukobwa amaze iminsi avugisha benshi mu karere ka Afurika y'Ibirasirazuba
Uyu mukobwa amaze iminsi avugisha benshi mu karere ka Afurika y’Ibirasirazuba
Ubukwe bwabo bwagombaga kuba ku wa 14 Gashyantare 2019
Ubukwe bwa Diamond na Tanasha bwagombaga kuba ku wa 14 Gashyantare 2019
Diamond na Tanasha basubitse itariki y'ubukwe bwabo
Diamond na Tanasha basubitse itariki y’ubukwe bwabo
Diamond na Tansha bamaze iminsi mu munyenga w'urukundo rudafunguye
Diamond na Tansha bamaze iminsi mu munyenga w’urukundo
Diamond Platnumz akundanye na Tanasha nyuma yo gutandukana na Zari
Diamond Platnumz akundanye na Tanasha nyuma yo gutandukana na Zari
Imiterere ya Tanasha iri mu byakuruye Diamond
Imiterere ya Tanasha iri mu byakuruye Diamond
Tanasha wigaruriye umutima wa Diamond Platnumz
Tanasha wigaruriye umutima wa Diamond Platnumz

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU