Ishimwe Dieudonne ukuriye Rwanda Inspiration Back up yavuze ko Mwiseneza Josiane akunzwe nk’uko n’abandi bakobwa bamwe na bamwe bitabiriye mu myaka ishize ndetse yemeza ko nta gitutu batewe n’abafana be.

Ubutumwa Ishimwe Dieudonne yageneye abafana ba Mwiseneza Josiane mbere y'umunsi wa Nyuma

Ishimwe Dieudonne yabwiye abanyamakuru ko Mwiseneza bamufata nk’undi mukobwa wese witabiriye irushanwa ry’uyu mwaka ndetse nta gitutu na kimwe baterwa n’uruvunganzoka rw’abafana be bakomeje kugaragaza ko bifuza ko yakwambikwa ikamba.


Yagize ati “Kuba akunzwe ni byiza ariko nta gitutu bidushyiraho. Umuntu wese aba abona ikipe ye igomba gutwara shampiyona, ati ‘umusifuzi yatwibye penaliti (n’igihe atayibye), mu irushanwa ni ko bigenda.”

Ishimwe Dieudonne yakomeje agira ati: “Kuba yakundwa, ni ko Anastasie yakunzwe, ni ko Honorine yakunzwe, ba Kalimpinya, urumva ikijyanye n’amarangamutima y’abantu ntabwo dushobora kukigenderaho. Miss Rwanda ni irushanwa rifite amabwiriza n’amategeko rigenderaho, ntabwo harimo kuba Miss ari we urimo kuvugwa n’abantu benshi, ahubwo Miss ni ufite ubwiza, ubwenge n’umuco.”

Mwiseneza Josiane waturutse I Karongi akaza guhatana n’abakobwa biganjemo abo mu mujyi wa Kigali, yakoze benshi mu banyarwanda ku mutima kubera icyo cyizere yigiriye ndetse benshi bakomeza kugaragaza ko ariwe bifuza ko yahabwa iri Kamba.

Abafana ba Mwiseneza Josiane ntibaheze mu magambo gusa ndetse bakoze ibikorwa byinshi bigaragaza ko bamushyigikiye birimo no kumuhundagazaho amajwi kuri SMS ngo akomeze muri aya marushanwa.

Uku gutora kuri SMS kwatangiye kuwa 19 Mutarama 2019 ariko kugeza magingo aya niwe uhorana amajwi aruta cyane ay’abamukurikiye.

Ubutumwa Ishimwe Dieudonne yageneye abafana ba Mwiseneza Josiane mbere y'umunsi wa Nyuma

Ku munsi wa mbere yagize SMS 35.114 zikubye inshuro zisage ebyiri uwamugwaga mu ntege Bayera Nisha Keza wari ufite 14.527; umunsi wa kabiri Josiane atorwa kuri SMS 18.394 akurikiwe nanone na Bayera Nisha Keza (10.471), ku munsi wa gatatu Josiane aza ku isonga na SMS 21.937 akurikiwe na Uwicyeza Pamela (18.930) mu gihe ku munsi wa kane yongeye kuza na SMS nyinshi (21.937) akurikiwe nanone na Uwicyeza Pamela (18.930).

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU