Ubuyobozi bwa Rwanda Inspiration Back Up butegura Miss Rwanda bwamaze impungenge abibazaga impamvu umukobwa usezerewe mu muherero nijoro agomba guhita ataha ako kanya.

Abakozi ba Hotel nibo bamutwaje ibikapu bamugeza ahari imodoka yamucyuyeIshimwe Dieudonné, Umuyobozi wa wa Rwanda Inspiration Back Up yavuze ko abakobwa bahatanira ikamba rya nyampinga w’u Rwanda 2019 aribo bisabiye ko utsinzwe yajya ahita ataha, ndetse ko bateguye uburyo bwo kujya babafasha kugera imuhira.


Ishimwe yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko bateguye uburyo bwo gufasha umukobwa usezerewe gutaha neza ndetse no kumuherekeza bakumugeza mu rugo atishakiye uburyo bwo kumucyura.

Yagize ati: “Abakobwa barabyisabiye ko usezerewe yajya ahita ataha, iyo ari mu mwiherero aba ari gutozwa. Tuba twamuteguriye ibintu byose birimo imodoka imutwara ikamugeza iwabo n’abakobwa babiri bari mu ikipe y’abategura Miss Rwanda baba bagomba kumuherekeza bakamugeza iwabo, bakabona kugaruka.”

Ku bibajije impamvu uyu mukobwa atacumbikirwa ngo atahe mu gitondo, Ishimwe avuga ko atari ngomba cyane ko aba atakiri mu bagomba gukurikirana inyigisho zikurikiraho.

Yagize ati: “Urumva abandi bakobwa bahita batangira gahunda zisanzwe z’umwiherero rero kumufata ukajya kumwicaza ahantu wenyine ntabwo byaba ari byiza, kandi noneho n’abakobwa baba bashaka kujya iwabo, baba babyifuza.”

Ishimwe yavuze kandi ko aba bakobwa baba baratojwe, bityo kwakira ibivuye mu irushanwa bitabagora cyane, ibi akaba ari bumwe mu buryo bwateguwe bwamaze impungenge abari bafite iki ikibazo.

Higiro Joally niwe wabaye umukobwa wa mbere wasezerewe mu mwiherero wa Miss Rwanda kuri iki cyumweru Taliki ya 20 Mutarama 2019, nyuma yo kubura amahirwe yo kumufasha gukomeza irushanwa.

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU