Ubwo yagezega ijambo ku bashumba b’amatorero ya gikirisitu atandukanye yo muri Uganda, Perezida Museveni yanenze ibinyoma by’aba Pasiteri, ababeshya abaturage ko bagomba kwiringira Imana kuko ariyo gisubizo cya byose, bigatuma badakora bagakena.

Ibinyoma bya Pasiteri byatumye Perezida Museveni wari umurokore abivamo

Ngo ibi binyoma nibyo byamutumye ava mu barokore. Ni ikiganiro cyabereye muri Gulu, Acholi kuri iki Cyumweru ubwo yaganiraga n’aba pasiteri b’amatorero atandukanye.


Museveni anenga abanyamadini badashishikariza abayoboke babo gukora. Aha hari muri 2018 yakira inama nkuru ihuza amatorero

Museveni yavuze ko yigeze kuvuka bwa kabiri, aba umurokore. Ngo nyuma y’igihe runaka yaje kubivamo amaze gusesengura ibyo ba pasiteri bigishaga agasanga ari ibinyoma gusa.

Ati: “Amagambo ba Pasiteri bavuga usanga ari ibinyoma bikomeye. Hari ibintu biri mu Ivanjiri usanga biyobya abantu aho uzasanga babwira abantu kutigora ngo bahangayikire iby’ejo kuko umwami wabo wo mu ijuru azi ibyo bakeneye na mbere y’uko babimusaba.”

Yatanze urugero rw’ibyanditse mu Ivanjiri ya Matayo 6:26 ahagira hati: “ Muzarebe… Inyoni zo mu kirere ntizihinga ntizibiba, ntizisarura ariko So wo mu ijuru arazigaburira…”

Perezida  Museveni yavuze ko inyigisho nk’izi zatumye ‘ava mu byizerwa’ kuko kuri we ziyobya zigatuma abantu baba abanebwe.

Yasabye abanyamadini kumva ko gukora ari ishingiro ryo gutera imbere, bakibuka ko na Yesu yakoraga mu ibarizo rya Se kugira ngo babone uko babaho biteze imbere.

Museveni yavuze ko mu gihe abantu bagitegereje ubutunzi bwo mu ijuru bagombye kuba bashaka ubwo mu isi.

Ati: “Bakirisitu ntibazababeshye ko muzagira ubukire mutabukoreye ngo mubire icyuya. Ku isi ntacyo wageraho utakivunikiye.”

Ibarura ryakozwe muri 2014 ryerekanye ko 84% by’abaturage ba Uganda ari Abakirisitu, 14% bakaba Abayisilamu, abandi bakaba mu madini gakondo.

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU