Indege ya Sosiyete itwara abagenzi ya Ethiopian Airlines B-737-800 ifite ET-ATV yarenze umuhanda igeze muri metero nkeya ngo igere ku kibuga cy’ indege mpuzamahanga cya Entebbe ku bw’ amahirwe ntawahasize ubuzima.

Urwego rw’Indege za Gisiviri muri Uganda muri iki gitondo rwatangaje ko iyi ndege yarenze umuhanda saa sita na 41 z’ ijoro ku masaha yo muri Uganda, saa yine n’ iminota 7 ku isaha ya GMT.. Iyi ndege yavaga Addis Abeba yerekeza muri Uganda.


Iyi ndege yarimo abagenzi 139. Sosiyete ya Ethiopian Airlines yiseguye ku bakiriya bayo ivuga ko ibyabaye bitayiturutseho. Yavuze ko iyi ndege itangiritse irimo gusuzumwa ngo isubire mu kazi. Inavuga ko iri gushaka uko yohereza indi ndege yo gutwara abagenzi baguze amatike ngo bahaguruke Entebbe bajya Addis Abeba.

Uganda: Indege yarenze umuhanda Rwandair isubika urugendo rujyayo

Iyi mpanuka yatumye Rwandair isubika urugendo rwerekeza Entebbe kuko iki kibuga cy’ indege gifunze. Rwandair yiseguye kubari baguze amatike ibabwira ko basubukura urugendo iki kibuga nigifungurwa.

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU