Mu buryo butandukanye bitewe n’imiterere y’umuco wa buri gihugu, hirya no hino ku Isi abaturage bishimiye gusoza umwaka wa 2018 no kwinjira mu 2019.

Uko hirya no hino ku Isi abantu bishimiye kwinjira mu 2019-Amafoto

Mu mijyi myinshi yo ku Isi, abantu b’ingeri zose bakomeje guhurira hamwe mu birori byagiye bitegurirwa kwinjira mu mwaka mushya, henshi hakaba hagiye hakoreshwa ibishashi by’umuriro.


Ibirwa bya Kiribati muri Océanie nibyo byinjiye mu mwaka mushya mbere y’abandi kuko bo bawutangiye ku wa Mbere ahagana saa sita z’amanywa (isaha y’i Kigali).

Ni mu gihe ibirwa bya Baker na Howland muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aribyo biza kuwinjiramo nyuma, uyu munsi saa munani z’amanywa ( isaha y’i Kigali).

Mu Rwanda kimwe n’ahandi ku Isi kwinjira mu mwaka mushya byaranzwe n’ibirori bitandukanye birimo icya New Year’s Eve Countdown cyabereye kuri Convention Centre, ahaturikirijwe ibishashi.

Dore uko kwinjira mu mwaka mushya byari byifashe hirya no hino ku Isi

Abakundana basomaniye mu ruhame bishimira umwaka mwiza mu mujyi wa Moscow mu Burusiya
Abakundana basomaniye mu ruhame bishimira umwaka mwiza mu mujyi wa Moscow mu Burusiya
Nubwo abaturage bazwi nka Gilet Jaune bakomeje imyigaragambyo, na bo bari mu bagaragaye mu birori by'umwaka mushya mu mujyi wa Paris mu Bufaransa
Nubwo abaturage bazwi nka Gilet Jaune bakomeje imyigaragambyo, na bo bari mu bagaragaye mu birori by’umwaka mushya mu mujyi wa Paris mu Bufaransa
Abatuye mu mujyi wa New York ntibakanzwe n'imvura
Abatuye mu mujyi wa New York ntibakanzwe n’imvura
Ibihumbi n'ibihumbi byahuriye mu mujyi wa Pyongyang, muri Koreya ya Ruguru mu birori by'umwaka mushya
Ibihumbi n’ibihumbi byahuriye mu mujyi wa Pyongyang, muri Koreya ya Ruguru mu birori by’umwaka mushya
Igishushanyo cy'ubugeni cya 'Eye of London' mu Bwongereza cyamaze iminota 10 ari uku kimeze
Igishushanyo cy’ubugeni cya ‘Eye of London’ mu Bwongereza cyamaze iminota 10 ari uku kimeze
Ikibumbano cya Quadriga mu mujyi wa Berlin mu Budage cyari cyari gikikijwe n'ibishashi
Ikibumbano cya Quadriga mu mujyi wa Berlin mu Budage cyari cyari gikikijwe n’ibishashi
Ikiraro cya Sydney Harbour Bridge muri Australia cyamaze iminota 12 cyaka gutya
Ikiraro cya Sydney Harbour Bridge muri Australia cyamaze iminota 12 cyaka gutya
Ikirere cya Hong Kong cyari cyuzuye ibishashi
Ikirere cya Hong Kong cyari cyuzuye ibishashi
Inyubako ndende ku Isi ya Burj Khalifa mu mujyi wa Dubai, ni uku yari yatatswe hinjirwa mu mwaka mushya
Inyubako ndende ku Isi ya Burj Khalifa mu mujyi wa Dubai, ni uku yari yatatswe hinjirwa mu mwaka mushya
Mu mujyi wa Nairobi muri Kenya ni uku byari byifashe
Mu mujyi wa Nairobi muri Kenya ni uku byari byifashe
Mu rusengero rya Jogyesa mu mujyi wa Seoul muri Koreya y'Epfo bifashishije amatara mu gukora ishusho y'ingurube kuko uyu mwaka wayitiriwe
Mu rusengero rya Jogyesa mu mujyi wa Seoul muri Koreya y’Epfo bifashishije amatara mu gukora ishusho y’ingurube kuko uyu mwaka wayitiriwe
Muri Singapore bo ni uku bizihije ibirori by'umwaka mushya
Muri Singapore bo ni uku bizihije ibirori by’umwaka mushya
Muri Taiwan abaturage bifashishije telefoni mu gufata amashusho y'ibishahi byarasizwe ku nzu ndende ya Taipei 101
Muri Taiwan abaturage bifashishije telefoni mu gufata amashusho y’ibishahi byarasizwe ku nzu ndende ya Taipei 101
Umwe mu batuye umujyi wa Ahmedabad mu Buhinde yitegura kwinjira mu mwaka mushya wa 2019
Umwe mu batuye umujyi wa Ahmedabad mu Buhinde yitegura kwinjira mu mwaka mushya wa 2019
Abashinwa n'abo bahuriye Beijing mu kwishimira ko basoje umwaka neza
Abashinwa n’abo bahuriye Beijing mu kwishimira ko basoje umwaka neza

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU